Bang Media

Video z'Urwenya

Umuntu umwe muri barindwi batuye isi araburara

Mu gihe kuri uyu wa 05 Kamena 2013 isi yose yizihije umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije ku nsanganyamatsiko igira iti "Tekereza, rya kandi wizigamire.” Abatuye isi barasabwa kudasesagura n’ibiribwa bike babonye.
Kugeza ubu kimwe cya gatatu cy’ibiribwa bihingwa ku isi birangirika mu gihe cy’itunganganwa cyangwa cyo gukoreshwa, mu gihe umuntu umwe muri barindwi aburara. Miliyoni 870 barya nabi ndetse abana barenga 20,000 bari mu kigero cyo munsi y’imyaka 5 bicwa n’inzara cyangwa indwara zifitanye isano n’indyo mbi.

Nk’uko byatangajwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, Lamin M. Manneh avuga ko gupfa ubusa kw’ibiribwa biba mu gihe cy’ihinga ndetse na nyuma y’isarura, bikongera kugaruka mu gihe cyo gucuruza. Ngo ibi biterwa ahanini na tekinoloji nke ndetse n’uko nta bikorwa remezo bihagije byifashishwa.

Nko mu bihugu bikize, buri mwaka bapfusha ubusa ibiribwa bingana na toni 300 bishobora gutunga abaturage bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bangana na miliyoni 900 bicwa n’inzara.

Mu Rwanda, nubwo imibare y’ibiribwa bipfa ubusa itaramenyekana neza, mu mwaka wa 2011 Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko 22% by’ibiribwa bipfa ubusa nyuma y’isarurwa, mu gihe mu ibarura rya 2012 ku mirire, hagaragajwe ko abana bari munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi banganaga na 43%.

Mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe, harimo gahunda zivugurura ubuhinzi hagamijwe kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibikomoka ku matungo, kongera ibijyanye no kuhira ndetse no kubungabunga amazi, hakaza na gahunda mbaturabukungu y’icyiciro cya kabiri iteganya kugira uruhare mu iterambere ry’icyaro.

Ku bijyanye no guhunika imyaka, kugeza ubu ku nkunga ya One UN hamaze kubakwa ibigega byo guhunika imyaka ndetse hatanzwe amahugurwa ku bahinzi ajyanye n’uburyo bwiza bwo gufata umusaruro hatabayeho gupfushwa ubusa.

Muri rusange ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi bw’imyaka bukorerwa ahangana na 25% by’ubutaka butuwe, bukajyana amazi angana na 70%, ndetse bikagira uruhare mu gutema amashyamba ku kigero cya 80% no kuzamura ibyuka bihumanya bingana na 30%.

Umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije wizihijwe mu gihe abaturage batuye isi bangana na miliyari zisaga 7, bikaba biteganijwe ko mu mwaka wa 2050 bazagera kuri miliyari 9.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment