Bang Media

Video z'Urwenya

Imyororokere

Ubwongereza:Tess Christian Amaze imyaka 40 adaseka yirinda iminkanyari

by http://www.ubuzima.info
Umugore wo mu Bwongereza, avuga ko yafashe icyemezo cyo kudaseka kuva akiri umwangavu w’imyaka 10 y’amavuko, mu rwego rwo kwirinda kuzana iminkanyari. Yitwa Tess Christian akaba afite imyaka 50 y’amavuko, ariko ngo agararagara nk’ukiri muto ugereranyije n’urungano rwe. Yemeza ko ibi abikesha icyemezo yafashe cyo kudaseka, ngo kuko guseka bituma imitsi yo mu maso yikanya, bityo umuntu akaza iminkanyariigaragaza ko uruhu rw’umuntu rushaje.

Ubwongereza:Tess Christian Amaze imyaka 40 adaseka yirinda iminkanyari
Mu kiganiro yagiranye na Daily mail, Tess Christian yagize ati “Nimenyereje kugenzura imikaya yo mu isura yanjye, abantu bambaza niba narahinduye isura yanjye ariko si byo. Byose mbikesha kutamwenyura cyangwa ngo nseke kuva nkiri umwangavu. Ibi byatumye ntagira iminkanyari mu maso.”
Akomeza avuga ko ku munsi w’ubukwe bwe, gafotozi yamwingingiraga guseka, ariko akabyanga kubera iyi gahunda yihaye.
Ibyamamare bitandukanyi birimo Kim Kardashian w’imyaka 34 y’amavuko, nawe ngo yafashe icyemezo cyo kudaseka cyane, mu rwego rwo kwirinda kuzana iminkanyari.
Nick Lowe, inzobere mu bijyanye n’uruhu yavuze ko ubu ari uburyo bworoshye bwo kwrinda iminkanyari, avuga kandi ko bukoreshwa n’ibyamamare mu rwego rwo kwirinda gusaza.
Gusa bamwe bisanga mu rujijo kuko hari indi myumvire igaragaza ko abantu badaseka ari bo bahura n’ibyago byo gusaza vuba.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment