Bang Media

Video z'Urwenya

Imyororokere

Nyagihanga-Gatsibo:Baracyacana buji n’amatoroshi mu Kigo nderabuzima

by http://www.ubuzima.info
Nyagihanga-Gatsibo:Baracyacana buji n’amatoroshi mu Kigo nderabuzima

Iki ni icyapa kiranga aho ikigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye (Ifoto/Hitimana D.)

Abaturage bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Nyagihanga giherereye mu Karere ka Gatsibo, baratangaza ko babangamiwe cyane no kuba icyo kigo kitagira amashanyarazi, dore ko iyo hatabona bifashisha buji n’amatoroshi.

"Umuriro w’amashanyarazi nka kimwe mu bikenerwa cyane ahantu hatandukanye, ngo byakabaye byiza ugiye wegerezwa Ibigo nderabuzima bitawufite cyane ko hari nka Serivisi zidashobora gutwangwa nta muriro uhari.”

Iki ni kimwe mu byifuzo cy’aba baturage bavuga ko bamaranye igihe kuva aho iki kigo nderabuzima cyubakiwe.

Bavuga ko kuva cyashingwa,  ngo yaba abatanga serivisi z’ubuvuzi ndetse n’abarwayi bahivuriza, bose bahuriza hamwe ko ikibazo cyuko nta muriro bafite kiri mu byadindije imitangire ya Serivice.

Ku ruhande rw’abarwayi bacumbikirwa mu bitaro, kuri bo ngo bamaze kumenyera ko nkuko utakwibagirwa ubwisungane ari nako utakwibagirwa itoroshi cyangwa Buji mu buryo bwo kuza guhangana n’umwijima wa ninjoro. 

Mukaruyange Lorence ni umubyeyi waganiriye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe. Ubwo twamusangaga muri iki Kigo nderabuzima, yatangaje ko biba bigoye nk’iyo umubyeyi aje kubyara mu gihe cya ninjoro, ati "Nawe ibaze umubyeyi kubyara ari nta rumuri, akonsa nta rumuri! Urumva ko ari Ikibazo.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyagihanga, Imurinde Norbert Umuyobozi avuga ko kuva iri vuriro ryashingwa ari ikibazo babanye nacyo, gusa bakaba baritabaje ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bakababwira ko nta bushobozi bwari bwaboneka, bakaba bakomeje gukora ubuvugizi ngo hagire igikorwa vuba.

Gusa ngo nubwo kutagira amashanyarazi ari ikibazo bamaranye igihe, ngo hari igihe gito bigeze gukoresha urumuri ruturuka ku mirasire y’Izuba bakoresheje [Solar Panels], nubwo ngo nazo zitagikora bitewe nuko amabateri yazo yapfuye.

Ubundi buryo bwo guhangana n’iki kibazo bifashisha kuri ubu ni ubwa moteri, gusa ngo nayo bitewe nuko amavuta ikoresha ahenze bayicana iyo bakiriye umubyeyi ugiye kubyara gusa.

Imurinde Norbert agira ati "Turacyakora Ubuvugizi. Ikindi dukora ni ukwegeranya amafaranga tukagura izindi Bateri, tukareba ko byibuze twakoresha imirasire y’Izuba [Solar Panels].”

Ikindi Ubuyobozi bwagaragaje ni nko kuba hakenewe imbangukiragutabara y’Ikigo nderabuzima, cyane ko ngo iyo bibaye ngombwa ko umurwayi yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Ngarama, bisaba isaha yose kugira ngo ihagere.

Ikigo nderabuzima cya Nyagihanga, cyubaswe mu mwaka wa 2007 mu Kagari ka Murambi Umurenge wa Nyagihanga. Abaturage basaga ibihumbi 24 batuye muri uyu Murenge bakaba ari bo bakigana udashyizemo abaturuka mu nkegero zawo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment