Bang Media

Video z'Urwenya

Imyororokere

Inyama z’ingurube ku rutonde rw’ibitera igicuri-Ubushakashatsi

by http://www.ubuzima.info
Inyama z’ingurube ku rutonde rw’ibitera igicuri

Indwara izahaza umutwe kurusha ibindi bice (Ifoto/Interineti)

Abahanga mu by’ubuzima bashyira inyama z’ingurube ku rutonde rw’ibitera  indwara y’igicuri.

Iyi ndwara iri ku isonga mu ndwara zibasira umutwe mu Rwanda, abo bahanga bavuga ko inyama z’ingurube zidatunganyije neza zishobora kuba intandaro yayo.

Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Newcastle yo mu Bwongereza, Prof. Raj Kalaria avuga ko indwara y’igicuri iterwa n’ibintu bitandukanye, ariko aha akaba yaribanze ku nyama z’ingurube kuko zikunze kubonekemo inzoka ya teniya igira uruhare rukomeye mu kwangiza ubwonko.

Prof. Raj avuga ko umuntu uriye inyama z’ingurube zidahiye neza aba yiyongerera ibyago byo kurwara igicuri, kuko iyo nzoka igenda ikura buhoro buhoro yagera ku bwonko umuntu akaba yatangira gufatwa n’igicuri.

Prof. Raj yabitangaje ubwo yasuraga ibitaro bya Ndera byakira bikanita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu muhanga avuga ko indwara y’igicuri ari yo iri ku isonga  mu zibasira umutwe aho yihariye 29.7% by’izindi zibasira umutwe.

Mu bindi bintu bitera indwara y’igicuri, uwo mushakashatsi yavuze ni impanuka, kunywa inzoga nyinshi n’itabi, imirire mibi no kuba umuntu yayikomora mu muryango.

Agira inama abantu bakunze kurya inyama z’ingurube, ko bakwiye gushishoza cyane abazirya mu tubari kuko iyo abazicuruza bafite abakiliya benshi bituma batita ku mitunganyirize yazo.

Akomeza avuga ko n’ubwo indwara y’igicuri izahaza abayirwaye bikaba byanabaviramo urupfu, ngo iyo ivuwe hakiri kare irakira cyangwa itanakira ntibe yamuzahaza.

Ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Ndera, Iyamuremye Michel nawe yemeza ko indwara y’igicuri yibasira ibice bitandukanye by’umubiri ariko yagera mu mutwe bikaba akarusho, ati "Turasaba Abanyarwanda kwisuzumisha indwara zo mu mutwe harimo n’igicuri, kuko iyo zimenyekanye hakiri kare ntizizahaza abazirwaye.”

Indwara y’igicuri ngo ikunze kwibasira abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 35.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment