by http://www.ubuzima.info
Mu gihugu cya Cuba hagaragaye ubwoko bushya bwa
Virusi itera SIDA butuma uyirwaye atangira kugaragaraho ibimenyetso
mbere y’imyaka 3.
Iyo virusi yabanje kugaragara ku mugabane wa Afurika irabanza
ikisanisha n’ikitwa CCR5 mbere yo kwinjira mu turemangingo tw’umubiri
w’umuntu, hashira igihe gito ikongera ubukana, uwayanduye agatangira
kurwaragurika.
Abaganga bapimye abantu 52 muri Cuba babasangamo ubwandu bukabije bwa
Virusi kandi bari bamaze igihe gito cyane banduye, basanze iyo virus
yifitemo akaremangingo gacagagura intungamubiri kagatuma yituburamo
izindi nyinshi mu gihe gito.
Bavuga ko ubusanzwe uwanduye virusi itera SIDA amara imyaka iri hafi y’10 kugira ngo atangire kurwara.

Bavuga ko ubusanzwe uwanduye virusi itera SIDA amara imyaka iri hafi y’10 kugira ngo atangire kurwara.
0 comments:
Post a Comment