Bang Media

Video z'Urwenya

Imyororokere

Binagwaho arasaba abakora mu buvuzi guharanira kwigira

by http://www.ubuzima.info
Binagwaho arasaba abakora mu buvuzi guharanira kwigira

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho (Ifoto/Ngendahimana S.)

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho arakangurira abakora mu nzego z’ubuzima gukoresha neza umutungo no gushaka uburyo bubyara amafaranga.

Dr. Binagwaho avuga ko u Rwanda rutazahora ruteze amafaranga mu baterankunga, ahubwo ko Abanyarwanda ubwabo bagomba kwishakamo ubushobozi bwashyigikira gahunda y’ubuzima mu Rwanda.

Yavuze kandi ko hakenewe ubumenyi bw’imicungire y’ibigo by’ubuzima, no kumenya uburyo ibikorwa by’ubuzima nko ku bitaro byatangira kubyara amafaranga yakunganira mu buvuzi.

MINISANTE yashyizeho gahunda y’imyaka itanu yo gushyigikira iterambere ry’ubuzima (Rwanda Health Systems Strengthening Activity ‘RHSSA’).

Umuyobozi w’umuryango w’Abanyamerika utera inkunga (USAID) Peter Malinak, yavuze ko ibikorwa byashowemo miliyoni 24.9 z’amadorari y’Amerika (24.9 million USD), zizafasha mu kubaka ubushobozi ku rwego rw’ibanze cyane cyane mu Tugari no mu Mirenge, no kuzamura ireme ry’ibigo bitanga ubuvuzi mu Rwanda.

Malinak yavuze ko hakigaragara ubusumbane mu bushobozi hagati y’urwego rwo hejuru (central government) no mu nzego z’ibanze (local government), avuga ko hagomba gushyirWa imbaraga mu kubaka ubushobozi ku bakozi b’ubuzima bakorera kuri izo nzego z’ibanze.

Ashima uburyo u Rwanda ruteza imbere ubuzima, aho umubare w’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka ugenda ugabanuka, yongeraho ko Amerika itazatezuka ku gushyigikira gahunda za Leta y’u Rwanda.

Minisitiri Dr. Binagwaho n’Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Malinak bose hasanga hagikenewe ubufatanye buhagije hagati y’inzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo, mu kuzamura urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Dr. Apolline Uwayitu, Umuyobozi wa RHSSA avuga ko ibitaro bifite uburyo byabyaza umusaruro, nko kuba bashyiraho ibyumba byihariye byo kurwariramo (private rooms), aho abadashaka kurwarira ahantu ha rusange bashobora kwishyura amafaranga yandi, ashobora kunganira imikorere y’ibitaro.

Uwayitu anashishikariza abashoramali gushora mu buvuzi, ati "Abikorera bakwiyiye kubona ko kuvura abantu ryaba isoko nk’irindi.”

Izuba Rirashe

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment