Bang Media

Video z'Urwenya

Imyororokere

Umwana yakize kanseri ababyeyi bagwa mu kantu

Ababyeyi b’umwana w’umukobwa wakize uburwayi burimo kanseri no kuva amashyira mu myamya myibarukiro, bari barashiriwe n’imitungo bamuvuza babibonyemo ikimenyetso gikomeye, igitangaza cy’Imana.
Biciye mu nkuru y’ubuvugizi yatambutse ku IGIHE.com, Centre Marembo International, yashakishije umwana w’umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 10 wari ufite ubwo burwayi budasanzwe ukomoka mu murenge wa Gatsibo.
Iki kigo cyita ku bana b’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye cyahise gifata icyemezo cyo kwitangira uyu mwana.

Centre MArembo yakoze ubuvugizi umwana akavuzwa kanseri
Umuhuzabikorwa w’iki kigo, Nsabimana Nicolette, yagize ati « Tumaze kubona inkuru tuvanye ku IGIHE.com twashakishije uriya mwana ngo afashwe n’abagiraneza. Tumaze kumubona nyuma y’iminsi itatu twahise twegera uriya mumama wacu yemera kumwitaho.»
umuganga w’indwara z’abana ukomoka muri Autriche, Dr Erika H. , niwe wahise witangira kuvuza uyu mwana ajyanwa muri Autriche ku bushobozi bwe, ibitaro byaho bimwemerera kumuvura ku buntu.
Uwo mwana yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe aho yari ategerejwe n’umuryango we, se na nyina, ahagana saa mbili z’ijoro ku wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2014.
N’ibyishimo byinshi birimo no gutungurwa, aba babyeyi bihutiye gusuhuza umwana wabo banabwira IGIHE ko batunguwe no kubona yarakize nyamara mbere batizeraga ko ashobora gukira.
Bavuze ko bamutanzeho amafaranga asaga miliyoni eshanu bari baravanye mu masambu bagurishije kugeza bayamaze bakubitiraho kuzenguruka ibitaro byose mu Rwanda ndetse no mu Kinyarwanda ariko ntakire.
Zimurinda Athanase se w’uyu mwana ati “ cyari ikibazo gikomeye ariko ubwo yakize ndishimye cyane, nkurikije ukuntu navunitse n’aba badamu bakamfasha n’aba banyamahanga b’abagiraneza bakaza tugafatanya, ndumva nishimye cyane rwose muri make.”
Ibi byishimo byanasabye nyina Nyirambarushimana Evelyne abwira IGIHE ati « Ndishimye cyane rwose kuba akize, mbese nta kindi kintu navuga, navugaga ko naramuka akize, nzashima n’Imana. »
Uyu mwana w’umukobwa uvuka mu muryango w’abana batanu arimo gushakirwa ishuri yakwigamo muri Kigali nyuma y’uko yaretse ishuri kubera kunenwa, ubwo yatangiraga kujya ava amashyira ageze mu mwaka wa mbere.
Nsabimana yavuze ko Dr Erika yabakoreye ibikorwa byinshi bitandukanye nk’umufatanyabikorwa w’iki kigo. Yanajyanye n’abandi bana babiri kuvurirwa muri Autriche, kandi baza bameze neza ugereranyije na mbere.
Dr Erika, aganira na IGIHE nawe yishimiye ko uwo yafashije yakize.
Yagize ati « Avuye muri Autriche kuhavurirwa kubera uburwayi yari afite, ameze neza yarakize, yaranenwaga mu muryango no ku ishuri, ariko Centre Marembo kuko nabafashije kujyana abana babiri kuvurwa mu mahanga, ndishimye cyane kuko amerewe neza. Ndabona yakize burundu.»
Nsabimana avuga ko yabuze uko ashimira uyu mugiraneza (Dr Erika) kubera ibikorwa bye ku bana b’u Rwanda.
Ati « Ni igikorwa cy’indashyikirwa. Gutera inkunga ukongera ukaba n’umurwaza, yamaze ibyumweru 6 ari mu bitaro amurwaje. »
Uyu mwana ngo igihe kizagera asubizwe mu muryango we kuko kugera ubu agifite inkovu, zirimo gukira ariko ngo zidakeneye umuti kandi n’ikindi kibayo yagira uyu muganga yamwereye kumuvuza i Burayi.
Akize avuwe n’abaganga 12 bateraniye kuri ubu burwayi bwe kugeza babuganje.
Dr. Erika uretse kuvuza uyu mukobwa n’abandi bahungu babiri ngo agiye gufasha Centre Marembo kubaka Laboratwari.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment