Bang Media

Video z'Urwenya

Igitsina

Uko wategura amata ya soya

 Uko wategura amata ya soya Tumenyere amata y’inka y’aba ay’ inshyushyu cyangwa se ikivuguto ndetse n’amata y’ifu. Ariko aha ho tugiye kureba uburyo soya nayo ishobora kuvamo amata.

IBYANGOMBWA

Soya

Isukali 100gr

Umunyu

Ubuki ibiyiko 2 cyangwa 3

UKO BIKORWA

Winike soya mu mazi, nyuma uzitonore, uzisekure, uzisye, uzishyire mu gitambaro cy’umweru, winike mu mazi y’akazuyazi mu gihe cy’iminota 10. amazi uyagere inshuro eshatu ku nshuro imwe ya soya, uhonyorere mu gitambaro, ubiteke ku muliro uringaniye muke mu gihe cy’isaha. Uhindure n’umudaho, wongeremo umunyu n’isukari, cyangwa se ubuki.

Mu gushyiramo isukali cyangwa ubuki, ukurikiza isukali unywa uko ingana niba ukunda nyinshi cyangwa nkeya ni wowe ubigena.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment