Bang Media

Video z'Urwenya

Igitsina

Ubwiyongere bwa malariya bwahinduye imitangire y’inzitiramibu

Ubwiyongere bwa malariya bwahinduye imitangire y’inzitiramibu

Abaturage bo mu turere twazahajwe na malariya bagiye kongera guhabwa inzitiramibu (Ifoto/Interineti)

Ubwiyongere bw’indwara ya malariya bwahinduye gahunda yo gutanga inzitiramibu.

Kuba malariya yariyongeye ho 2,4% mu mwaka ushize wa 2014, byatumye gahunda yo gutanga inzitiramibu yigizwa imbere.

Ubusanzwe inzitiramibi zatangwa nyuma y’imyaka 3 ariko kuri iyi nshuro zigiye gutangwa nyuma y’imyaka 2.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr Ngirabega Jean de Dieu, mu mwaka wa 2014 malariya yariyongeye igera kuri  12,5 ivuye kuri 11,1 yariho muri 2013.

Mu rwego rwo guhangana na yo, hateguwe gahunda yihuse yo gutanga inzitiramibu mu turere twibasiwe cyane; nka Kirehe, Gisagara, Huye, Nyanza, Ngoma, Kamonyi, Kayonza, Bugesera, Ruhango na Rwamagana, aho  twihariye 80% by’abarwayi ba malariya bari mu gihugu hose.

Dr Ngirabega ati "mu kwezi gutaha kwa Gashyantare tuzatanga inzitiramibu miliyoni n’ibihumbi 400 ari nako dushishikariza abaturage bo muri utwo duce kuziryamamo”

Akarere ka Kirehe kari ku isonga mu kwibasirwa na malariya, ho yazamutseho 5,7% kuko mu mwaka wa 2013 abayirwaye bayivuje bari 109.143 (23,5%) muri 2014 bariyongera baba 133.577 (29,5%).

Umuyobozi wungirije wo muri RBC akomeza avuga uko gutanga inzitiramibu mu buryo bwihuse bizagabanya indwara ya malariya mu duce yibasiye cyane, basanze atanga urugero rw’Akarere ka Nyagatare bazihaye kakava ku rutonde rw’uturere twugarijwe na yo kandi muri 2013 ariko kari ku isonga.

N’ubwo hagiye gutangwa inzitiriramibu nshya nmu turere twibasiwe na malariya bamwe mu baturage  baho bavuga ko umubu uriho muri iki gihe uteye ukwaho kuko bakeka ko ushobora kuba ubaruma no kumanywa.

Mukagasana Esperance avuga ko we n’umuryango we badasiba kurara mu nzitiramibu ariko bitababuza guhora kwa muganga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment