Bang Media

Urwego News

Video z'Urwenya

Imyororokere

Ubushinwa bwohereje abasirikare b’abaganga 232 kujya kurwanya Ebola muro Liberia na Sierra Leone

Leta y’u Bushinwa yohereje abasirikare bakaba n’abaganga bagera kuri 232 kujya kurwanya Ebola muro Iberia na Sierra Leone nk’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba iki cyorezo kimaze guhitana abasaga 5000.

Aljazeera dukesha iyi inkuru ivuga ko aba basirikare basanzwe ari n’abaganga bahagurutse mu Bushinwa ku wa Kabiri, 154 bakerekeza muri Liberia naho 78 bakajya muri Sierra Leone.
Bivugwa ko atari ubwa mbere u Bushinwa butanga abaganga bo kurwanya Ebola kuko abo bagiye basanga abadogiteri 43 ndetse n’inzobere mu buvuzi 35 boherejwe muri Sierra Leone n’Ikigo cy’u Bushinwa cyo Kurwanya Ibiza.
Leta y’u Bushinwa yohereje abasirikare bakaba n’abaganga bagera kuri 232 kujya kurwanya Ebola muro Iberia na Sierra Leone
Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuzima no Kuringaniza Imbyaro mu Bushinwa, Cui Li, yagize ati "Kurwanya Ebola ntabwo ari ibintu by’akarere runaka ahubwo ni ugufatanya ku Isi yose.”|
Itsinda ryoherejwe ngo risanganwe uburambe mu kurwanya ibyorezo nk’ibicurane by’ingurube, iby’ibiguruka n’ibindi.
Nubwo kugeza ubu mu Bushinwa nta muntu uragaragaraho ikimenyetso cya Ebola bumaze gutanga miliyoni 121 z’Amadolari ya Amerika ndetse n’abaganga mu rugamba rwo kudatererena ibihugu byibasiwe.
Na none kandi u Bushinwa burimo kwiyegereza ibihugu bya Afurika cyane kugira ngo bubashe gukorera ubucuruzi kuri uyu mugabe bwisanzuye.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko Ebola imaze guhitana abasaga ibihumbi 8000 ndetse abagera ku bihumbi 13,000 bakaba ari bo bayanduye cyane cyane mu bihugu nka Liberia, Sierra Leone ndetse na Guinea.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment