Bang Media

Urwego News

Video z'Urwenya

Imyororokere

Nyaruguru: Ababoneza urubyaro bariyongereye

Nyaruguru: Ababoneza urubyaro bariyongereye

Imwe mu miti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro (Ifoto/Interineti)

Umubare w’abitabira gahunda yo kuboneza urubyaro wariyongereye mu Karere ka Nyaruguru, ibi bikaba byaragizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima.

Abajyanama b’ubuzima 329 ni bo bifashishijwe muri iki gikorwa cyatumye  umubare w’abagore baboneje urubyaro mu Karere ka Nyaruguru bava ku kigero cya 25% kariho muri 2011-2012, bagera kuri 60% mu mwaka wa 2014 ushyira uwa 2015.

Abo bajyanama b’ubuzima bifashishwa muri icyo gikorwa bakaba ari abatsinze ikizami suzumamikorere, cyakoreshejwe n’abakozi bo mu bigo nderabuzima byo muri ako Karere ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuzima muri Nyaruguru, Karemera Athanase avuga ko mbere y’uko abajyanama b’ubuzima bahabwa izo nshingano, abagore baboneje urubyaro bari ibihumbi 28 nyuma barazamuka bagera ku bihumbi 35 hafi 36.

Avuga ko abagore bose bari mu Karere ka Nyaruguru ari 59.893, ababoneje urubyaro bakaba bihariye 60%.

Karemera ati "Runyombyi niwo Murenge ufite abagore benshi bitabira gahunda yo kuboneza urubyaro kurusha abandi kuko  ubu yihariye 3% by’abagore bose baruboneje.”

Abagore baboneje urubyaro mu Karere ka Nyaruguru ngo bakoresha uburyo butandukanye, ubw’igihe kigufi n’igihe kirekire.

Mukaruziga Marthe, ni umwe mu bagore bo mu Murenge wa Kibeho baboneje urubyaro, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko, uyu mwaka batangiye ari uwa gatatu abajyanama babafasha muri gahunda zo kuboneza urubyaro kandi babona bigenda neza.

Ati "Ntitukiruha tujya ku kigo ndera buzima keretse abashaka gukoresha uburyo bw’igihe kirekire, naho ab’igihe kigufi dufatira imiti ku bajyanama b’ubuzima, ni nayo mpamvu ubwitabire bwazamutse.”

N’ubwo Akarere ka Nyaruguru gafite abajyanama b’ubuzima bafasha abaturage kuboneza urubyaro ngo hari n’imidugudu itabafite, bigakorwa n’abo mu yindi Midugudu kuko abaho batsinzwe isuzumamikorere ryavuzwe haruguru.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment