Bang Media

Video z'Urwenya

Igitsina

Kurya avoka buri munsi ari uburyo bwiza bwo kurwanya ibinure byinshi

Inyigo nshya yakozwe n’abashakashatsi mu by’ubuzima bo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika igaragaza ko kurya avoka buri munsi ari uburyo bwiza bwo kurwanya ibinure byinshi bidakenewe mu mubiri w’umuntu cyane iyo ifashwe ku buryo buhoraho kani neza.
Iyi nyigo igaragaza ko avocat ifite ubushobozi bwo guhindura umubiri buruta ubwo kurya salade n’isupu. Ubwo bushobozi ngo avoka ibukura ku kuba yifitemo ibishongesha ibinure biba bisanzwe mu mubiri w’umuntu hamwe na Vitamini E.

kurya avoka buri munsi ari uburyo bwiza bwo kurwanya ibinure byinshi
Ikinyamakuru cy’umuryango w’Abanyamreika wita ku Buzima (Journal of the American Heart Association) dukesha iyi nyigo, kivuga ko uretse ibyo kandi ngo avocat igira n’akamaro kihariyeho ko kurwanya gusaza k’uturemangingo ndetse ikanarwanya kanseri zimwe na zimwe.
Kugira ngo bagere kuri ibyo, aba bashakashatsi bagenzuye amafunguro y’abantu 45 muri bo harimo abafite umubyibuho ukabije mu gihe cy’ibyumweru 2; baje gusanga abantu barya avoka buri munsi barabashije kugabanya ibinure mu mibiri yabo ku buryo bufatika kandi mu gihe gito.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment