Inza y’ababyeyi ibitaro bya Muhima byungutse muri Nzeli 2014 (Ifoto/Ububiko)
Hashize ukwezi umugore wa Emile Rukundo abyariye umwana mu bitaro bya Muhima mu Mujyi wa Kigali; umwana wavuzweho byinshi.
Rukundo n’umugore we batuye mu Karere
ka kamonyi, magingo aya baravuga ko mu rugo rwabo nta mahoro arimo
ndetse ngo harimo agahinda kenshi kuko umwana bahawe n’ibitaro batazi ko
ari uwabo koko.
Gushidikanya kuri uyu mwana byaturutse
ku muforomo wabyaje umugore wa Rukundo mu gicuku cy’itariki ya 13
gishyira ku ya 14 Ukuboza 2014, akamubwira ko abyaye umwana w’umuhungu,
abibwira uwari waje amuherekeje, bibwirwa umugabo we ndetse byuzuzwa ku
mashifi y’ibitaro no ku cyemezo cy’amavuko ariko nyuma atashye ageze mu
rugo asanga umwana yatwaye ari umukobwa.
Rukundo n’umugore we wari utararuhuka
bagaruye umwana ku bitaro bya Muhima igitaraganya basaba ibitaro ko
bahabwa umwana w’umuhungu babyaye ariko ubuyobozi bw’ibitaro buza
kubabwira ko umwana umugore wa Rukundo yibarutse ari umukobwa ahubwo ko
umuganga yanditse mu gitabo ko babyaye umuhungu kubera umunaniro.
Kuri uwo munsi, Nathan Mugume ushinzwe
Itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko "tugiye gushaka
uburyo twamenya ukuri nyako hakoreshejwe gupima AND”
Ubwo twongeraga gusura uyu muryango nyuma y’ukwezi ibi bibaye, twasanze n’ubundi uyu muryango ugifite agahinda k’ibyabaye.
Ibizamini ariko ntibyigeze bikorwa, umuryango w’umwana na MINISANTE bakaba bitana ba mwana.
Umugore wa Rukundo wanze ko amazina ye
atangazwa yabwiye Izuba Rirashe ko igikorwa cyo gupimisha umwana
cyajemo amananiza kuko basabwe kujya muri Polisi no muri Parike, umwana
akabona gupimwa ADN; bakabwirwa ko nibasanga umwana ari uwabo ari bo
bazishyura ikiguzi cy’iki gikorwa, basanga atari uwabo amafaranga
akishyurwa n’ibitaro.
Nathan Mugume ashimangira ko "ikosa
ryaturutse mu bitaro ntabwo abaturage bagomba kurengana”; akongeraho ko
"ibizagenda kuri iki gikorwa cyose bizishyurwa n’ibitaro ndabisubiramo
nta mafaranga umuturage agomba kwishyura.”
Uyu muryango ariko uvuga ko utigeze
ukurikiza izo nzira weretswe kuko ibyo uyu muyobozi avuga bitandukanye
n’ibyo bo bavuga ko babwiwe.
Mu gihe Mugume avuga ko ikiguzi cyo
gupima ADN kizishyurwa n’ibitaro, ababyeyi b’umwana bo bavuga ko babwiwe
ko baramutse basanze umwana ari uwabo ari bo bacyishyura, bityo bakaba
batarabikoze kuko babonye nta mafaranga y'icyo kiguzi babona.
Gupima ADN bikorwa bafata amaraso
y’umugabo ndetse n’umwana bakareba niba afitanye isano. Mu Rwanda nta
hantu hapimirwa ADN, igishoboka ni ugufata amaraso bakayajyana hanze mu
bihugu nk’u Bubiligi, Afurika y’Epfo n’ahandi agapimwa.
Iki gikorwa kandi ntabwo ari icya buri wese kuko gisaba gutanga amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 200 y’u Rwanda.
Umuforomo wabyajije umugore wa Rukundo ngo yafatiwe ibihano nk’uko Nathan Mugume yabibwiye iki kinyamakuru.
Izuba Rirashe
0 comments:
Post a Comment