Bang Media

Video z'Urwenya

Imyororokere

Imirire:Akunda Dodo bakwiriye kurya n’umurama wazo

by http://www.ubuzima.info
Umurama w’imboga zo mu bwoko bwa Dodo (Amaranth) zeze neza, uvamo ibiribwa biba byiganjemo intungamubiri zitandukanye, bityo abazirya barasabwa kutawupfusha ubusa, ahubwo na wo bakawurya. Imboga za kijyambere zo mu bwoko bwa “Dodo” abantu batandukanye bamenyereye ko haribwa ibibabi byazo gusa, ariko uko iterambere n’ikoranabuhanga bigenda byiyongera, bimaze kugaragara ko umurama w’izo mboga utunganyijwe neza, uvamo ibiribwa bitandukanye birimo ifu ikorwamo, umutsima, amandazi, n’igikoma.
Uyu murama kandi ukorwamo injugu abantu bamenyerewe ko ziva mu bigori gusa.

Imirire:Akunda Dodo bakwiriye kurya n’umurama wazo
Umurama w'imboga z'ibyatsi ushobora kubyazwa ibindi biribwa nk'ibindi binyampeke
Bibicho Rutunda, umuyobozi w’ikigo gitunganya umurama wa Dodo gikorera mu murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, yatangarije IGIHE.com ko umurama wa Dodo za kijyambere udakwiye gupfushwa ubusa.
Yagize ati “Dodo za kijyambere, ntiziribwa amababi gusa, kuko mu murama wazo harimo intungamubiri nyinshi ziruta iziba mu bindi binyampeke byose.”
Yakomeje avuga ko abarya izi mboga bakwiriye kujya barya n’umurama wazo, ariko babanje kuwutunganya ku buryo bwabugenewe, ati “habamo ibituma abana bagira ubwenge cyane, hakabamo n’ibituma abantu bakuru badasaza imburagihe, ikindi kandi hakabamo ibirinda virusi zitandukanye.”
Imirire:Akunda Dodo bakwiriye kurya n’umurama wazo
Rutunda Bibiche asobanura neza ko ifu y'imbuto za dodo ivamo ubugali bwiza
Rutunda akomeza avuga ko umurama w’izi Dodo za kijyambere, ikigo ayoboye cyawuhawe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), akaba ashishikariza abanyarwanda, guhinga no kurya ibikomoka ku murama wa Dodo za kijyambere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment