Bang Media

Urwego News

Video z'Urwenya

Imyororokere

Ebola iri mu marembera-OMS

Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nubwo icyorezo cya Ebola kitararanduka burundu,ari bwo bwa mbere umubare w’abacyandura mu cyumweru mu bihugu bya Guinea, Liberia,na Sirra Leone wagabanutse bigaragara.

OMS ivuga ko muri raporo zose zatanzwe ku mfu z’iki cyorezo, iy’uku kwezi ari yo yagaragaje umubare uri hasi cyane.
Umuvugizi wa OMS, Winnie Romeril, ku wa Gatatu yavuze ko mu cyumweru gishize muri Liberia hashize iminsi ibiri ntawe uhitanywe n’icyo cyorezo.
Ebola iri mu marembera-OMS
Ebola imaze guhitana abasaga 7000 abagera 19 000 barayanduye
OMS yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Kanama kugeza ubu, imfu z’icyorezo Ebola mu bihugu bya Guinea na Sierra Leone zagabanutseho 60%.
Mu minsi Umunyamabana Mukuru wa Loni Ban Ki-Moon, yavuze ko icyo cyorezo kizaranduka burundu hagati mu mwaka w’2015.
Gusa Romeril yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) ko kugira ngo Ebola iranduke burundu muri Guinea na Sierra Leone, ariko abahatuye bitwararika.
Yagize ati “ OMS ntiyateganya kurandura vuba iki cyorezo mu gihe abatuye ibi bihugu badakoresha neza ubufasha ndetse n’ibikoresho bahawe mu kurwanya iki cyorezo.”
OMS yemeza ko Ebola yacitse burundi mu gihugu runaka iyo ibarura rigaragaje ko ntawahitanwe na yo mu gihe cy’iminsi 42.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment