Bang Media

Video z'Urwenya

Akamaro k’ipapayi ku ruhu no ku musatsi


Akamaro k’ipapayi ku ruhu no ku musatsi
Ipapayi ifasha uruhu n’umusatsi kumera neza (Ifoto/Interineti)

Kurya ipapayi cyane ndetse no kuyisiga inyuma ku ruhu ngo bifasha umuntu kugira uruhu rusa neza.

Hari inyungu eshanu ziboneka mu gukoresha ipapayi kenshi nk’uko bitangazwa na elcrema.com

Irwanya ibishishi ku ruhu


Mu gihe ufite ibishishi ku ruhu kandi wifuza kubirwanya ngo ugomba guhoza ipapayi mu bintu byawe bya ngombwa. Aha ngo ufata ipapayi ukayisya hanyuma umutobe wayo ukawisiga mu maso ugategereza isaha n’igice ukabona gukaraba mu maso.

Ifasha uruhu guhorana itoto


Ipapayi ngo ituma uruhu ruhora rutoshye kuko ngo ifasha mu gukuraho uturemangingo twapfuye ndetse n’ibindi bitagifitiye uruhu akamaro bigafasha uruhu kwisubira rugahora rworoshye.

Iha umusatsi vitamini


Ipapayi ifasha umusatsi wawe guhora usa neza. Ibi ngo ni mu gihe wafata ipapayi ukayivanga n’imineke ndetse na yawurute, ukabishyira mu mutwe, nyuma ukumuka mu mutwe ukamesamo n’amazi ashyushye nyuma y’iminota 30.

Ifasha umusatsi gukura neza

Niba wifuza ko umusatsi wawe ukura kandi neza ngo ni byiza ko ku ifunguro ryawe ibonekaho byibura gatatu mu cyumweru, ibi ngo birinda umusatsi kunanuka.

Ifasha kurwanya imvuvu

Mu gihe ufite imvuvu ngo gukoresha ipapayi mu mutwe byagufasha, aha ngo ni ugufata ipapayi ukayivanga na yawurute hanyuma ukabyifashisha mu gihe umesa mu mutwe nyuma ukaza kunyuguza umusatsi n’amazi meza.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment