Bang Media

Video z'Urwenya

Abana bato bibuka amajwi bumvise bakiri mu nda

Nk’uko urubuga rw’amakuru rwa Gentside rubitangaza, ngo inyigo nshya yagaragaje ko umwana ukiri mu nda ya nyina yumva kandi agafata mu mutwe amajwi aturuka hanze n’ubwo ubwonko bwe buba butarakura, ngo ashobora kwibuka ayo majwi mu gihe amaze kuvuka.

Abana bakiri bato, ngo babasha gufata amajwi n’amakuru by’ubwoko bwinshi, bikaba ari ibintu bigira uruhare runini mu mikurire yabo, kandi ayo majwi ngo bishoboka ko baba barayafashe mbere yo kuvuka.

Mu nyigo nshya yatangajwe na PNAS, abashakashatsi bo mu gihugu cya Finlande, muri kaminuza ya Helniski ngo bavumbuye ko abana babasha kwibuka amajwi bumvise bakiri mu nda.

Batangaza ko byagaragaye ko abana bataravuka babasha gutandukanya amajwi asanzwe, injyana y’amajwi ndetse n’umuziki.

Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga, ngo aba bashakashatsi bafashe abagore batwite 33, kuva ku mezi 7, babagabanyamo amatsinda abiri, bakajya babumvisha injyana yoroshye aho hisubiragamo ijwi « tatata ».

Mu by’ukuri, ngo « tatata » ni ijambo ritagize icyo risobanuye ariko rikurikije amategeko y’ururimi rw’Igifinlande, ariko riruhije kurifata kuko rifite imigemo itatu. Nk’uko aba bashakashatsi babivuga, ngo aba bakoreweho ubushakashatsi bumvise iri jambo inshuro ibihumbi 25 mbere y’uko abana bavuka.

Igisubizo cyerekanye ko abana bumvise rya jwi mu gihe bari bakiri mu nda baryibuka bitandukanye n’abataruryumvise. Iyi nyigo kandi yagaragaje ko abo bana babashaga gutandukanya ya « tatata » n’andi majwi nyina yumvise mu gihe yari amutwite.

Ibi bikavamo inama ko ababyeyi bagomba kujya baganiriza abana babo mu gihe babatwite kandi bakitondera amagambo bababwira, kuko iyo abaye mabi bibagiraho ingaruka.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment