Tarte cyangwa Pie ni ubwoko bw’ibiryo bukoze mu ifarini, ntibukunzwe gutekwa mu Rwanda ariko ibisabwa byose biraboneka ku masoko y’inaha. Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi bwa za tarte/pie.
Ibikoresho :
Ifarini garama 65( ibiyiko 3 binini)
Umusemburo ½ cy’akayiko gato ( baking powder)
Umunyu na poivre
Igitunguru cy’umweru 1 na poireau 1
Fromage yo mu bwoko bwa mi- chevre de karongi
Amagi 4
Amata ml 250
Amavuta y’inka g 25
ifi za Saumon zo mu gukebe garama 220 (ni ubwoko bw’amafi, ushobora kuzibona mu maguriro yo mu mujyi wa Kigali nka Frulep, Sawa Citi, SMC n’ahandi) ushobora kuzisimbuza andi mafi yitwa Thon aba mu dukebe nazo ziboneka byoroshye mu ma supermarket y’i kigali
Uko bikorwa :
Fata isorori nini ushyiremo ifarini, umusemburo, umunyu na poivre
Iyo farini yivange n’igitunguru na fromage zirapye
Mu yindi sorori koroga amagi uyavanze n’amata n’amavuta y’inka yashongeshejwe
Byose bikusanyirize mu kintu kimwe
Ongeramo saumon
Bishyire mu gikoresho wateguye ubishyire mu ifuru ifite ubushyuhe bwa degre160 -bimaremo iminota iri hagati ya 25 na 30
reba ko byahwanye neza.
Ushobora kubifungura bigishyushye cyangwa byamaze guhora, ukabitegura nka snack.
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka.
Tel : 0785296033, email : info@madamemarie.nl
Ibikoresho :









Uko bikorwa :








Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka.
Tel : 0785296033, email : info@madamemarie.nl
0 comments:
Post a Comment