Bang Media

Urwego News

Video z'Urwenya

Imyororokere

Inyama ya steak

Inyama ya steak Ibisobanuro ku nyama ya Steak : ni inyama ya filet y’inka iva ku mugongo
Ibikoresho
filet , ntukoreshe iroti kuko ikomera 1/2 gk
tungurusumu 4
beef masala akayiko 1
Poivre blanc akayiko 1
Muscade akayiko 1
Maggi 1
Vinaigre (akayiko kamwe cyangwa tubiri duto)
l’huile d’olive ibiyiko 2 binini
Uko bitegurwa
Fata inyama uyihonde yorohe, uyihondesha icyuma cyabugenewe cyangwa agahini k’agasekuru ka tungurusumu, iyo udafite icyo cyuma
yishyireho bya birungo byose nurangiza ushyireho vinaigre
karanga amavuta(l’huile d’olive) ku ipanu
shyiramo ya steak iriho ibirungo uhindure
hindura iminota 5 niba zikomeye, zoroshye ni iminota 3 ku ipanu
yikureho hasigaremo ibirungo
fata isosi y’inyanya uyivange n’iyibirungo biba byasigaye ku ipanu
steak uyitegura ukwayo bitavanze
iyi sose niyo utegura, ntayindi ukora.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment