Bang Media

Video z'Urwenya

Ibintu 6 byagufasha kwirinda intonganya za buri munsi n’umukozi

Ibintu 6 byagufasha kwirinda intonganya za buri munsi n’umukozi hari igihe umuntu ava ku kazi ananiwe agasanga abakozi batashyize ku murongo ibyo abategerejeho bigatera kubatonganya, ndetse abakozi bashaka kwisobanura ugasanga utabyumva , bityo bikaba byanavamo kuvugana nabi. Kugira ngo twirinde izo ntonganya rero, inama zikurikira zadufasha :
Kumusobanurira uko imirimo ikorwa neza : ni byiza kumubwira uko iwawe ibintu bikorwa dore ka hari igihe aba yarabaye aho bikorwa ukundi. Ku bijyanye n’imirimo y’umukozi wo mu gikoni, umubwira ibyo ashinzwe buri munsi n’ibyo ashinzwe kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru .
Urugero:Buri munsi agomba gukora isuku (gukoropa, guhanagura umukungugu, koza douches,gukubura hanze, koza ibyombo, gukuba amasafuriya,n’ibindi byose bijyanye n’isuku).
Buri munsi agomba guteka (igikoma n’icyayi mu gitondo) : cyangwa se nyuma yo guhisha amafunguro ya ni mugoroba, gutegura amafunguro yo ku manywa hakiri kare ku buryo saa saba,13h, tuba turangije gufungura, gutegura amafunguro ya nimugoroba kuburyo saa mbili,20h,tuba turangije gufungura,n’ibindi), Mu cyumweru, umukozi akamenya ko agomba kujya amesa 1 cyangwa 2 ; Kuwa gatanu akamenya ko azasekura isombe,n’ibindi.
Ku bijyanye n’imirimo y’umukozi urera abana. Nawe icyangombwa cyane ni ukugira gahunda kandi umukoresha we niwe ubimufashamo : Kumenya igihe abana bagomba gufata ifunguro rya mu gitondo( break fast) , isaha yo kuboza, icyo kubagaburira saa yine, bafungura ryari ku manywa, isaha abana baryamira ku manywa na nimugoraba, n’ibindi.
Iyo umaze kumubwira ibijyanye n’imibereho y’abana umutoza n’ibijyanye n’isuku y’ibyumba by’abana n’isuku y’imyambaro yabo : urugero Buri munsi agomba gukora isuku mu cyumba (gukoropa,ugasasa,ugahanagura umukungugu,n’ibindi.) ; urugero Abana baryama mu mashuka inshuro 2 gusa, Abana bambara imyenda yo kurarana 2 gusa, Abana ntibambara imyenda idateye ipasi ; n’ibindi
Gutegura gahunda ihoraho (horaire) ijyanye n’amafunguro ya buri munsi, ku buryo we asabwa kureba gusa ikidahari mu bigomba gutegurwa ejo.
Hatabaye gahunda, biba byiza iyo abagore biiyibukije mbere yo kujya ku kazi bagatanga gahunda y’ibitegurwa saa sita na nijoro. Iyo hatabaye gahunda niho uzasanga hateguwe ibidakwiye ugatera amahane kandi washoboraga kubyirinda.
Kubaza umukozi witonze mu gihe yakosheje : Umukozi ashobora gukosa nkuko nawe bijya bikubaho ariko niba bimubaye ntibibe ishyano cyangwa se igitangaza bituma usakuza,itonde umubaze neza ndetse umubwire neza.
Urinde gutangira kumubwira amakosa ukigera mu rugo : hari igihe uba ukinjira mu rugo ukabona ko hadakubuye utaranasuhuza, si byiza guhita aribyo ubaza ako kanya. Banza usuhuze ubabaze uko biriwe, uko abana bameze. Ibyo uze kubishakira umwanya. Kuko n’ubwo akenshi ijisho ribona ibitakozwe, haba hari n’ibindi byinshi byakozwe.
Kumubwira gukora icyo atakoze nta kindi urengejeho : urugero niba usanze hari ibikoresho bitogeje, aho gutongana umubaza impamvu atabikoze, ukamuhamagara ukamubwira kubikora nta kindi urengejeho
Kugira igihe muhura mukaganira n’abakozi : ugomba kugira igihe mukora inama mutuje nta gutongana ukabashimira ibyo ubona bakora neza ukabanabawira nk’ikosa ubona abtangiye gusubiramo kenshi, unababaza nabo niba nta kibazo bafitemu kazi cyangwa hagati y’abo nk’abakozi.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment