Brigitte Uwamuranga ahimba za moderi z’imyenda (designer) ndetse akanadoda kuva mu mwaka wa 2002. Moderi ze nyinshi zibanda ku bitenge bitandukanye akaba imyenda adoda ayigaragaza kuri Hotel Umubano . Moderi ahimba rero ziba ari moderi z’ubwoko bwinshi z’abagabo, abagore n’abana ariko zibanze ku bitenge. Brigitte rero akoresha ibitenge bya originale akura muri Afrika y’uburengerazuba(west africa) akaba afite inararibonye mu kumenya ibitenge byiza no kubidodamu. Yatubwiye ibyo umuntu yakwitaho mu gihe agiye kudodesha imyenda mu bitenge :
2. Mu gihe kandi utamenyereye Imyenda y’ibitenge irinde moderi ifiteho ibintu byinshi nka ma broderie, satin, dentelles, …. ugomba kudoda umwenda woroshye, wumva utakuremereye mu gihe uwambaye.
3 Ni byiza kudodesha moderi zihoraho (classic), itandukanye na moderi iharawe izahita iva kuri mode ugasanga ntugishaka kwambara uwo mwenda kandi wari ukiri mushya. Nubwo washyira ibintu bigezweho nabwo ikadodwa mu buryo itazata agaciro mu gihe iyo moderi ivuyeho.
4. Gusaba umuntu umenyereye ibitenge akaguhititramo ikitari pirate kuko iyo utabimenyereye ntubona itandukaniro y’ibitenge bya originale n’ibitenge bya pirate.
5. Guha ukudodera umwanya uhagije wo kudoda akarangiza ukagira igihe cyo kwipima no gukosora
6. Ku bijyanye no gukenyera ibitenge hamwe n’iribaya nabyo hari ababikunze gusa nabyo ntago ari ugukenyera hanyuma ugakubitaho inkweto za kambambiri, ugomba kwambaraho agakweto karekare keza muri icyo gihe uba urimbye ni byiza kubijyana mu minsi mikuru .
7. Igitenge gishobora kwambarwa ahantu hose, moderi kidozwemo niyo itandukanya aho cyakwambarwa bigaterwa kandi na style y’umuntu. ibanga ni ukumenya umwenda ukeneye n’igihe uwukenereye nicyo uwukenereye. Si byiza rero kubona umuntu yambaye umwenda w’igitenge aberewe ukigana iyo moderi kandi mutandukanye.
Ukeneye kugura igitenge, cyangwa kumudodeshaho umwenda wahamagara Brigitte kuri tel 0788530518
0 comments:
Post a Comment