Bang Media

Video z'Urwenya

Sobanukirwa n’indwara y’igituntu

Igituntu ni indwara yandurira mu mwuka duhumeka. Iyo kitavuwe, umuntu umwe mu bakirwaye ashobora kwanduza abandi bantu bari hagati y’10 na 15 ku mwaka. Igituntu giterwa n’agakoko bita bacille de koch, kikaba cyandura cyane ndetse gishobora no guhitana umuntu iyo atipimishije kare ngo afate imiti neza.

Imibare itangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imiturire mu Rwanda mu mwaka wa 2010-2011(Demographic Health Survey) igaragaza ko mu Rwanda haboneka abantu bari hagati ya 7000 kugeza 8000 buri mwaka, (mu mwaka wa 2010 bakaba barabaye 7065) barwaye igituntu.

Muri uwo mwaka wa 2010 abavuwe bagakira bagera kuri 85%. Ku birebana n’igituntu cy’igikatu, cyatangiye kuvurwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2005, nibura abarwayi bari hagati ya 80 na 90 bakaba bavurwa buri mwaka.

Abafashe imiti y’igituntu cy’igikatu mu mpera z’umwaka wa 2011 kugeza mu kwezi k’Ukuboza, bageraga kuri 81. Muri rusange abafata imiti y’iki gituntu cy’igikatu, 91% barakira neza, naho abandi 9% kikaba kibahitana kubera gutangira imiti batinze cyangwa ntibamenyekane.

Guhera muri Mutarama kugeza ku Kuboza 2013, habaruwe abantu bagera kuri 184532 baketsweho ubwo burwayi. Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) itangaza ko barwayi b’igituntu bangana na 5979, barimo n’abafite ubwandu bushya buganga na 3554 , bose bagaragaye muri uyu mwaka.

Bitandukanye no mu myaka 5 ishize aho mu mwaka wa 2008, abarwayi b’iyo ndwara banganaga na 7841, naho 2009 bakaba barageraga kuri 7644, muri 2009 baragabanutse bagera kuri 7065, mu gihe 2011 ho bageraga kuri 6784 , naho muri 2012 bageraga kuri 6208.

Nk’uko byatangajwe na Michel Gasana, umuyoboi ushinzwe kurwanya uburwayi bw’igituntu n’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Centre), iyi ndwara yagabanutseho 5% ugereranije no mu mwaka wa 2008 aho yari ku kigero cya 6% mu guhitana abantu.

Dr. Gasana avuga ko igituntu ari yo ndwara ya mbere mu zihitana ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Dr Gasana kandi avuga ko amavuriro yo mu Rwanda yose ashobora kwakira abipimisha igituntu kandi bigakorwa ku buntu. Bivuze ko yaba igituntu gisanzwe ndetse n’igikatu bikurikiranwa mu mavuriro yose yo mu Rwanda.

Gusa ku murwayi w’igituntu cy’igikatu ugitangira imiti akurikiranwa mu bitaro byabugenewe, ari byo Kabutare, Kibagabaga na Kibungo akamarayo hagati y’amezi 3 kugeza kuri 6. Mu gihe uyu murwayi aba atagishobora kwanduza, nibwo yoherezwa mu rugo, bityo ivuriro rimwegereye rigakomeza kumukurikiranira hafi.

Igituntu cy’igikatu

Igituntu cy’igikatu ni igituntu gisanzwe kiba cyaravujwe nabi bityo aho kugira ngo imiti yice udukoko, ahubwo tukarushaho gukara.

Urwaye icyo gituntu cy’igikatu aba ashobora kucyanduza abandi. Icyo gikatu gituruka ku kudafata imiti neza y’igituntu no kwanduzwa n’umuntu usanzwe arwaye igituntu cy’igikatu.

Imiti y’igituntu cy’igikatu ifatwa mu gihe kiri hagati y’amezi 20 na 24. Muri rusange igituntu cyanduzwa n’ukirwaye utivuza neza mu gihe avuga, aseka, akorora cyangwa se yitsamuye, yohereza udukoko dutera igituntu.

Abantu bose ntibandura kimwe, kuko batagira ubudahangarwa bw’umubiri bungana.

Igituntu cyandurira ahantu aho ariho hose umuntu ahuriye n’ukirwaye, ariko cyane cyane ahantu hatari umwuka mwiza uhagije nko muri gereza, kwa muganga, mu cyumba, mu ishuri (internat), mu kazi n’ahandi. By’umwihariko abantu bazahazwa cyane n’igituntu ababana n’agakoko gatera SIDA, abadafata indyo yuzuye, kimwe n’abarwayi ba Diyabeti. Impamvu n’uko ubudahangarwa bw’abo bw’umubiri buba budakomeye cyane.

Dr Gasana asaba abantu kumva neza ko umuntu uwo ariwe wese, yaba umwana cyangwa umuntu mukuru, umukire cyangwa umukene, ashobora kurwara igituntu ariko cyane cyane abantu babana n’umurwayi wacyo utivuza neza.

Bimwe mu bimenyetso byo kwitonderwa

Ikimenyetso cy’ingenzi ni inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri. Ibindi bishobora kwiyongeraho ni ukugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane ninjoro, kugira ikizibakanwa, guta ibiro ku buryo bukabije, kugira umunaniro, kubabara mu gatuza no gicira rimwe na rimwe igikororwa kivanzemo n’amaraso.

Umurwayi ufata imiti y’igituntu ashobora kugira ingaruka zitewe n’imiti afata gusa ntizikanganye kandi agomba guhita abimenyesha muganga. Muri izo ngaruka harimo kugira iseseme, kubabara mu gifu, kugira inkari zahindutse umutuku cyangwa umuhondo, kubabara mu ngingo, kugira uburyaryate ku mubiri, gufuruta, kuruka no kugira amaso yahindutse umuhondo.

Umuntu ufata imiti y’igituntu iyo abonye ibi bimenyetso ni byiza ko abimenyesha umuganga cyangwa umujyanama w’ubuzima, nk’uko Dr Gasana avuga.

Inama zikwiye gukurikizwa

Niba ukorora birengeje ibyumweru bibiri, ugize umunaniro, umuriro ndetse ukanabira ibyuya cyane cyane nimugoroba, ukagira ikizibakanwa cyangwa ukananuka, ihutire kwisuzumisha ku ivuriro rikwegereye.

Dr Michael kandi yerekanye ko niba ubana n’umuntu urwaye igituntu ukagira kimwe mu bimenyetso na bwo ihutire kwisuzumisha ku ivuriro rikwegereye. Niba mufite umurwayi w’igituntu hakaba hari abana batarengeje imyaka 5 y’amavuko ugomba kubasuzumisha niyo baba bdakorora.

Saba umuntu wese wibonyeho ibimenyetso by’igituntu kwipimisha ku ivuriro rimwegereye. Irinde guha akato umurwayi w’igituntu, kuko iyo atangiye gufata imiti ntaba agishobora kwanduza abandi. Ahubwo mwegere umufashe gukomeza imiti nk’uko bikwiye. Tanga amakuru ku ivuriro niba uyafite, hamenyekane umurwayi wimutse kugira ngo bakomeze kumukurikirana neza ntahagarike imiti. Kingura buri munsi amadirishya y’icyumba cy’umurwayi w’igituntu igihe kinini gishoboka, kugira ngo hinjire umwuka mwiza uhagije, maze wirukane udukoko dutera igituntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment