Bang Media

Video z'Urwenya

Ingaruka zo kwicara igihe kirekire

Kwicara igihe kirekire ntibyangiza gusa umugogo ahubwo bigira ingaruka ku buzima muri rusange.

Kwicara cyane birengeje urugero bigabanya uburambe bw’umuntu.


Nk’uko tubikesha urubuga rwa http://healthland.time.com, inyigo yakozwe muri Australiya, yagaragaje ko abantu bamara ku mpuzandengo y’amasaha 6 ku munsi bareba televiziyo, babaho imyaka 4.8 munsi y’abatayireba.

Hejuru y’imyaka 25 y’amavuko, ngo buri saha umuntu akoresha areba televiziyo bingana no gutakaza iminota 22 y’ubuzima umuntu amara ariho.

Ubushakashatsi bwakozwe bwasanze ku isi muri rusange, abantu bamara iminota 300, cyangwa 20% by’umunsi, bicaye hakaba hari n’abarenzaho.

Prof Peter Katzmarzyk inzobere mu kigo cy’ubuzima cya "Pennington Biomedical Research”, avuga ko kwicara bishobora kugabanya imyaka umuntu amara cyo kimwe kimwe n’itabi. Ibi ngo bigaragaza ukuntu kwicara bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu cyane cyane umutima.Yagize ati, "Ingaruka z’ubushakashatsi zivuze ko buri muntu agabanije igihe yicara muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, imyaka Abanyamerika babaho yakwiyongera bityo uwakamaze imyaka 78.5 akaba yamara 80.5.

Marc Hamilton, Ph.D, umuganga akaba na porofeseri wo muri "Pennington Biomedical Research Center”, i Baton Rouge, Louisiana, Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, avuga ko amasaha umuntu amara yicaye uko aba menshi ari ko agabanya ubuzima amara n’iyo yaba akora imyitozo ngororamubiri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment