Bang Media

Video z'Urwenya

Inama ku babyeyi bafite impinja zirwara icyo mu nda

Abana bafite hagati y’ukwezi 1 n’amezi 3 y’amavuko, bakunze kugira ikibazo cyo kubabara bita "icyo mu nda” ari byo byitwa Collique abdominal du nouveau né mu rurimi rw’Igifaransa. Ubwo bubabare bubatera abana kurira bigatuma ababyeyi bahangayika.

"Icyo mu nda” giterwa no kuba amara y’umwana aba yikanda, cyane cyane amaze konka bikamutera kurira.

Umuganga w’abana wikorera ku giti cye, Dr Hategeka Ladislas, avuga ko icyo mu nda abana bose batakigira ariko hari n’ibimenyetso bishobora kugaragariza umubyeyi ko umwana we agifite, nko kurira cyane bishora no gutuma umubyeyi arara yicaye.

Nubwo ubu bubabare budakwiye gutera ikibazo ababyeyi ngo bahangayike kuko bushira nyuma y’igihe runaka, ntibyatuma hadatangwa inama z’uko wafasha umwana ufite iki kibazo.

Dore inama 4 ku babyeyi bafite abana bari muri iki kigero kandi bafite icyo mu nda:

1. Kumujyana kwa muganga aho kwihutira kumuha imiti utabwiwe na muganga.
2. Kumuturisha umubi nyuma yo konka.
3. Kumwiyegamiza ku rutugu amaze konka kuko bituma amara yirambura.
4. Kwirinda guha umwana umuti iyo ari yo yose itanditwe na muganga kuko ishobora kumutera ubundi burwayi nko kumwangiza inyama zo mu nda, umwijima, igifu n’zindi kuko umubiri w’umwana uba utarakomera.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment