Bang Media

Video z'Urwenya

Ibinyobwa bikunzwe ukwiye kwitondera

Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga toothpage.com, usanga abantu bneshi bavata ibinyobwa ku bwinshi ngo n’uko bidasembuye, kandi rimwe na rimwe bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Nk’uko abahanga babigaragaza, usanga abantu benshi bakunda kunywa ibinyobwa biryohera cyane, haba mu kazi, mu ngo, mu ngendo bakora, mu mashuri n’ahandi hafatirwa amafunguro, ntibibibuke ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Dore bimwe muri ibyo binyobwa bagaragaza:

1.Amafanta atandukanye

2.Icyayi

3.Ibinyobwa bifitanye isano na coca cola


4.Imitobe itandukanye

5.Ibinyobwa birimo indimu (citron),

6. Ibinyobwa byongerera umubiri imbaraga n’ibindi biryohera.

Ibi binyobwa byose ngo bihurira kuba bifite isukari, kandi ngo bisanzwe bizwi ko iyo imaze umwanya mu kanya itangira gukoreshwa n’udukoko tuhibera tuzwi nka "bacteries” mu ndimi z’amahanga.

Izo "bacteries” ngo nizo zivamo acide icukura amenyo, bikaba byatera ingaruka zitandukanye ku wabinyoye.

Ikindi kandi nuko hari imitobe myinshi igomba kwitonderwa kuko iba ikozwe mu bintu (produits) bishobora kwangiza ubuzima, urugero rutangwa n’urw’imitobe yongerera umubiri imbaraga.

Aba bahanga ariko banagaragaza ko usibye kuba biriya binyobwa bitera indwara, ngo si ngombwa kubireka, ahubwo buri wese ngo agomba kujya abifata mu rugero, kandi bikaba ngo bayarushaho kuba byiza bifashwe mu gihe umuntu ari gufata andi mafunguro, kuko aribwo mu kanwa haba havubuwe amacandwe menshi agira uruhare mu koza amenyo.
Indi nama itangwa ni ukugirira isuku amenyo, kugira ngo twa dukoko tutabona aho twororokera.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment