Bang Media

Video z'Urwenya

Ibintu 7 wakwirinda mu gihe uri kurya

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bamaze gushyira hagaragara ibintu 7 umuntu agomba kwirinda mu gihe ari gufata amafunguro (ari kurya) kugira ngo agire ubuzima bwiza.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Santé Magazime, agaragaza ko mu gihe umuntu ari kurya hari ibyo agomba kwirinda kugirango igogorwa rikorwe neza maze birusheho kumugirira kamaro.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko usanga hari abakora uko bashoboye kose bakarya cyane, cyangwa se bakaryagagura (kurya inshuro nyinshi) ariko ntibibagirire akamaro kuko baba batubahirije ibyo bintu 7.

Dore rero ibyo ugomba kwitondera mu gihe uri kurya:

1.Guhekenya ukanoza ibyo urimo kurya

2.Kurya witonze

3.Kwirinda kunywa mu gihe urimo kurya byibura mbere y’ iminota 30 cyangwa nyuma yaho.

4.Kutanywa inzoga nyinshi cyangwa ibindi biyobyabwenge

5.Kwirinda kuryagagura buri kanya.

6. Kurya indyo umubiri ukeneye (ifite intunamubiri, imyunyungugu n’ibindi).

7. Kutarya ibiryo byinshi cyane birenze ibyo igifu gikeneye.

Santé Magazine ivuga kandi ko nyuma yo kurya ari ngomba gufata akanya ko kuruhuka kugira ngo ibyo umaze kurya bigogorwe neza (Digestion).

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment