Bang Media

Video z'Urwenya

Akamaro ku kurya inkeri

Inkeri ni urubuto rufite akamaro mu buzima bw’umuntu, kuko uzirirye bimufasha kugabanya ibinure bigira uruhare mu gutera indwara zitandukanye, harimo cyane cyane izibasira umutima.

Amakuru yashyizwe ku mugaragaro n’urubuga rwa interineti rwa Santé lefigaro.fr aravuga ko inkeri ari ubwoko bw’imbuto bufasha umuntu kugabanya ibinure, mu gihe arya byibura amagarama 500 ku munsi.

Impamvu inkeri zigabanya ibinure byo mu mubiri w’umuntu ni uko ziganjemo vitamini C igira imbaraga zo kuyaza amavuta abangamira amagufa, atuma amaraso adatembera neza. Ibyo bikaba byaviramo umuntu kugerwaho n’indwara zibasira umutima, kurwara imitsi, umubyibuho ukabije n’ibindi biterwa n’ubwiyongere bw’ibiro bukabije.

Urundi rubuto rufite imbaraga mu kuyaza ibinure byo mu mubiri w’umuntu ni ironji, ariko inkeri zikaba ziriyirusha, gusa byombi bikaba byakoreshwa, cyangwa kimwe kikaribwa mu gihe ikindi kitabonetse.

Inkeri zigira akamaro kanini, ariko nk’uko bigaragara kuri urwo rubuga  abantu bakwiye kurya imbuto zo mu bwoko butandukanye kugira ngo birindwara zimwe na zimwe nk’iz’amaso, iz’umutima n’izindi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment