Bang Media

Video z'Urwenya

Abanyarwanda basaga miliyoni bafite ikibazo cyo kutumva neza

Minisiteri y’Ubuzima n’Ihuriro ry’abaganga b’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero n’amatwi baravuga ko bagiye kwita ku Banyarwanda basaga miliyoni bibasiwe n’ibibazo byo kutumva neza.

Abanyarwanda bafite iki kibazo bamenyekanye hagendewe ku bushakatsi bwakozwe ku bantu 1072 mu mwaka wa 2008, habonekamo13% batumva neza neza. Ubu bushakashatsi ni nabwo bwagaragaje uko iki kibazo cyo kutumva gihagaze mu gihugu.

Ni nabwo bwatumye hashyirwaho Ihuriro ry’abaganga b’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero n’amatwi (ROHNSS) ryihaye intego yo gushishikariza abantu kwisuzumisha amatwi, cyane cyane abakorera ahantu hari urusaku.

Umuganga w’indwara z’ubuhumekero no mu matwi wabukoze, Dr Mugabo Rajab Mustafa, avuga ko ibyavuyemo ari byo byatumye u Rwanda rwiyunga ku bindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amatwi (Ear Health) uba ku itariki 3 Werurwe buri mwaka.

Kutumva neza biterwa no gukorera ahantu hari urusaku rwinshi nko mu nganda, ku bibuga by’indege, gukoresha utwumvisho tw’amajwi dushyirwa mu matwi (earphones), impanuka, umwanda wo mu matwi(ubukurugutwa) no gukoresha ibyuma bitunganya amajwi kenshi, nk’uko bisobanurwa na Dr Rajab kuri ubu ukuriye agashami kita ku buvuzi bw’indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero no mu matwi mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital).

Nubwo abafite ikibazo cyo kutumva ari benshi biganje mu bantu bafite hejuru y’imyaka 60 biturutse ku gucika intege k’umubiri, abana bari munsi y’imyaka 15 baza ku mwanya wa kabiri ngo ntibaba bazi gukorera amatwiku buryo ubukurugutwa buyazibya.

Dr Rajab agira inama abantu kwisuzumisha amatwi igihe cyose bumva batameze neza.

Mubano Jean d’Amour wari ufite ikibazo cyo kutumva ubu akaba yarabonye utwuma tubimufasha, yabwiye iki kinyamakuru ko ikibazo cyo kutumva yagitewe n’indwara y’umuhaha yigeze kurwara ari umwana bikaza kumuviramo kutumva burundu.

Ati "iyo ababyeyi banjye bamvuza hakiri kare simba narabaye gutya, ubu burwayi narabubanye, nivuje ari uko mbonye akazi maze kurangiza amashuri yisumbuye.”

Umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bw’amatwi wagiyeho mu mwaka wa 2007.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment