Bang Media

Video z'Urwenya

Urwenya-Indondogozi

1- Umwarimu yigishije amagambo mashya harimo "indondogozi" Mu kizamini aza kuzanamo ikibazo kibaza ngo "umuntu uvuga cyane n'igihe abantu badashaka kumwumva aba ari iki? Umunyeshuri aramanika arasubiza ati "umwarimu" 2- Umugabo yarari kugendana n'umwana we muto nuko nyamugabo sinzi ukuntu yagize atya aracikwa asura imisuzi myinshi ikurikiranye kandi ibomborana cyane!! nuko umwana ngo yumve urwo rusaku abaza se ati papa ibyo bivuze ni ibiki? nuko se ati" mwana wange urwo ni urusaku rw' inkuba ubanza imvura igiye kugwa." hadashize akanya umwana yumva biramunukiye abwira se ati" papa ubanza iyi mvura igiye kugwa iragwamo ama....!" ise ati kubera iki se? umwana ati " kubera ko inkuba ziri kunuka nk' imisuzi"

3- Umunsi umwe, umugabo Kanyota yanyarukiye ku kabari nuko ahasanga bagenzi be bakorana maze si ugufata ku mazi biratinda. Kanyota yaranyoye arahaga, yumvise zimugeze mu muhogo nibwo afashe inzira ijya i muhira. Inzira yose yagendaga arandura ibishyitsi n'amano ye, agenda adandabirana,nuko aba ageze imbere y'umuryango iwe mu gicuku, niko gukora mu mufuka, akuramo urufunguzo ngo yugurure.Yarwanye n'isiriri bigera aho ananirwa, nuko yiyicarira hasi arasinzira umugono uba wose. Kera kabaye aricura yumva ashaka kunyara (ubwo rwa rufunguzo rwari rukiri mu isiriri y'urugi) nibwo afunguye, arinjira ageze muri salon aranyara, arangije arasohoka arafunga ubundi arongera ariryamira!!!!!!!!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment