Bang Media

Video z'Urwenya

Umu docteur yarasaze

- Umu docteur yarasaze noneho avugako yakize ashaka gutaha agasubira mukazi,noneho bamuha test bati :umuntu naza akakubwirako arwaye umutwe wamuha uwuhe muti?ati palacetamor.bati ashobora kuba yakize,batise haje urwaye umwijima? ati namwandikira bougie,nabona byanze nkamwandikira itoroshi,yakomerezwa nkamwohereza muri electrogaz

- Umunyeshuli yabwiye maitresse we ati "wahereye kera utubaza, reka nkubaze ndebe ko Uzi ubwenge nawe ", maitresse ati: "Nta kibazo mbaza." Umwana ati:"Mfite akantu mu ikabutura yanjye, umutwe wako ni umutuku, nkagukojejeho gacanye katuma wumva ubushyuhe... ako ni agaki? Umwarimu aba arihanukiriye aba amukubise urushyi ruremereye kubi, umwana ntiyanyurwa n'igisubizo, akora mu ikabutura (mu mufuka), akuramo umwambi w 'ikibiriti ati:"Dore cyari cyakunaniye kandi cyoroshye!!!"

- Umukobwa yatwaye inda maze ababyeyi si ukumutera ishyamba amabuno arashyuha, maze nyina akamubaza ati ujya gutwara inda warebaga hehe? maze umukobwa ati narebaga muri PLAFOND!

- Umwarimukazi yasabye abanyeshuri gutanga interuro irimo ijambo ndakeka, maze umwana umwe ati:" Ejo nabonye sogokuru afite ikinyamakuru agiye mu musarani ndakeka ko...", mwarimu ahita amuhagarika ati aho ntacyo gukeka kirimo, maze umunyeshuri ati:" Oya, ndakeka ko yari agiye kukihanaguza kuko gusoma byo ntabyo azi !!"

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment