Bang Media

Video z'Urwenya

Mafene Yapfuye

Umugabo yakundaga umugore we cyane akamubwira utwo yabonye twose. Akazi ke kari ugukora muri morgue (aho bashyira abapfuye kwa muganga) maze umunsi umwe abona bamuzaniye umupfu ngo amwoze abone kumushyira muri firigo. Nuko amukuyemo imyenda abona afite ubugabo budasanzwe (burebure cyaneee) ! Aribaza ati ubu se umugore wanjye ibi bintu mbimubwiye yabyemera atabyirebeye n'amaso ? Ati reka mbice mbishyire mu ishashi njye kwiyerekera umugore ntawe uza kubimenya ! Arabica abishyira mu ishashi ageze mu rugo ati "madame mwiriwe ?" Ati "sha umva ko bavuga ! Ngaho nawe irebere ibi bintu uko bireshya !!!!!!!!!!!" Umugore ati "Ayi weee eh ! Mafene yapfuye ?"

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment