Bang Media

Video z'Urwenya

Kuki abana b’Abakristu badakurikiza ababyeyi babo?

Ababyeyi benshi ntabwo bumva impamvu abana babo bahindukira bagakurikiza imico mibi batigeze babigisha, nyamara ntako batagize ngo babatoze inziray’Imana bakwiriye kunyuramo, cyane cyane ko abo babyeyi usanga baba ari n’intanga-rugero mu madini basengeramo.

Usanga abo bana bakunze gutangira kunanirana bari mu mashuri yisumbuye, hagati y’imyaka 14 na 15, bakagira inshuti zifite imico mibi, bakagera n’ubwo rwose ubona bareka ibijyanye n’Ubukristu iyo barangije amashuri yisumbuye.

Ibyo byose bituruka he? Kuki aba bana bahindukira bakareka inzira nziza batojwe n’ababyeyi babo? Nahise nibaza iki kibazo: “Mu by’ukuri aba bana barerwa na nde?”

Ababyeyi benshi bibwira ko barera abana babo, ariko nge navuga ko muri iki gihe cy’iterambere, ntabwo umubyeyi ariwe ukirera umwana! Aba bana barerwa n’ishuri, abakozi, inshuti zabo, televiziyo, interineti, umuziki, n’ibindi usanga bahugiyemo.

N’ubwo ababyeyi bashyiraho akabo ngo bereke abana inzira bakwiriye kunyuramo, usanga uruhare rwabo ruba rutoya ugereranije n’ibyo twavuze haruguru usanga bibigisha icyo twakwita ubuzima bwa buri munsi ugereranije n’igihe bamarana n’ababyeyi babo.

Igihe rero bagize imyaka yegeye hejuru bageze mu mashuri yisumbuye, na cya gitsure gike cy’ababyeyi kitagihari, televiziyo, naza nshuti zindi z’ishuri zihita zibigarurira, bikabigisha uko bakwiye kubaho, mbese bakabereka aho isi igeze.

Ababyeyi bakunze kutabyitaho, abana bagakurikira ibyo abahanzi bakunda bakora, ibyo babona kuri televiziyo ndetse n’ibyo babona bagenzi babo bakora ku ishuri. Ntibitangaje rero ko ubona abo bana baba batacyumvira ababyeyi babo, bagahinduka ibyigenge mu gihe cy’ubugimbi n’umbwangavu bwabo.

Ni gute mubyeyi wakwirinda kugwa muri uyu mutego? Wiharira uburere bw’abana bawe televiziyo, ishuri cyangwa umukozi. Rera abana bawe wowe ubwawe. Nagiye nitegereza abana benshi, mbona imico mibi batangira kuyigira hagati y’imyaka 12 na 15.

Ni izihe ngamba wafata nk’umubyeyi? Tangira kwigisha abana uko bakwiriye kubaho mu gihe bakiri bato, ubafite iruhande rwawe.

Shaka umwanya ubaganirize, ube inshuti yabo kuburyo bakwisanzuraho, noneho bakaba badatinya gusangira nawe ibitekerezo byabo, bizatuma umenya ikintu icyo aricyo gishya cyinjiye mu bitekerezo byabo, maze ugikosore amazi atararenga inkombe.

Zirikana ko television na interineti birimo byangiza ikinyejana cyacu kuko usanga birimo bikoreshwa mu gukwirakwiza imico navuga itari myiza. Usanga hanyuraho ubugome bukabije, ibiyobyabwenge, tutibagiwe na pronografi ihaboneka ku buryo bworoshye. Simvuze ko televiziyo na internet ari bibi, ahubwo menya gushungura ufate ibigufitiya akamaro.

Wifuza ko umwana wawe arerwa na televiziyo? Ko imyitwarire yabo isa n’iyo babonanana abantu bo muri publicite? Birababaje ko aribyo biri kuba kuri benshi ku babyeyi nyamara batazi impamvu yabyo.

Nababwira iki rero babyeyi, ejo hazaza h’abana banyu hari mu maboko yanyu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment