Bang Media

Video z'Urwenya

Apareil Jigital

1.Umusaza yumvise abategarugori babiri bavugana umwe ava muri Kongo undi ajyayo noneho ujyayo abaza uvuyeyo ati “ese hakurya aho ivunja rigeze kuri angahe ?” undi aramusubiza ati “ni 580” wa musaza arita mu gutwi. Ageze iwe niko kubwira abana be ati “Mushyireho umwete ducuruze bana ba ! Nimurware amavunja kandi mujye muyatereka abe manini dore numvise ko ngo muri Kongo afite isoko!"

2.Umukobwa mwiza w’inzobe yarihanukiriye nyuma y’uko bamubwiye ko afite telefoni nziza maze nawe mu kubishimangira agira ati : « Telefone yanjye ni danger ! Ifite carte minoir ya jigo 8, kandi ifotora neza kurusha appareil jigital ».

3.umusaza yavuye mu Ruhengeri aje kugura imodoka i Kigali ari kumwe n'umusore wagombaga kumutwara,mu gutaha biba ngombwa ko umusore agendera ku muvuduko ukabije kuko bwari bwije maze polisi irabahagarika niko kubaza umusore iti:"mwagenderaga muri vitesse ya kangahe?" umusore asubizanya ingoga ati:"mu ya kane afande."Bigiye imbere umusaza niko guhita abaza wa musore ati:"ariko se mwana wa ubundi igira vitesses zingahe ko uvuze ko wari mu ya kane?" umusore ati:"ni eshanu muze".umusaza ati:"uranyumvira ra? none se ko uzimaze hakiri kare tutaragera n'iyo tujya? hogi dusubireyo kugura izindi!!!"

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment