Bang Media

Video z'Urwenya

Abakobwa benshi batangira igihe cy’ubwangavu ku myaka 9

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abanyadanimark ryasanze ko umubare munini w’abakobwa binjira mu gice cy’ubwangavu ku myaka 10. Ibyo bituma habaho impungege ko abakobwa benshi batangira kwishora mu mibonano mpuzabitsina bakiri bato.

Uko kuba abangavu bakiri bata byaba bifitanye isano n’ibyo barya cyangwa se n’ibindi bintu basanga mu byo baba bariye.
Impunduka kandi ziba mu iterambere zituma abana benshi b’abangavu bagira amahirwe menshi yo kurwara indwara z’ibyaduka nka kanseri y’ibere, umubyibuho ukabije n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ryita ku mikurire no ku myororokere ryo muri Kaminuza yigisha abaganga y’i Copenhagen bwavumbuye ko ku bakobwa 1000 bakoreweho ubushakashatsi, umubare munini utangira kugaragaza ibimenyetso bwa kanseri y’ibere ku myaka 10.

Mu gihe mu kinyejana cya 19(mu myaka y’i 1800-1899), abakobwa bajyaga mu kigero cy’ubwangavu bari ku myaka 15 kuzamura naho abahungu bakajya mu kigero cy’ubugimbi ku myaka 17 kuzamura, muri za 60 imyaka yaraguye igera kuri 12.5 ku bakobwa naho ku bahungu igera kuri 14. None ubu igeze ku 10.

Imwe mu mpamvu zishobora gusobanura izo mpunduka mu mikorere y’imibire y’ababyiruko yaba ibiryo bafata. Ntawe uyobewe ko abana b’iki gihe barya neza kurusha abana bo mu bihe byashize, ndetse ibyo binagaragazwa n’umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije ku buryo ndetse mu bihugu bimwe minisiteri z’ubuzima zifite amashami ashinzwe kuryanya umubyibuho ukabije.

Izo mpunduka zidasanzwe zigira ingaruka nyinshi ku mikurire y’abana cyane cyane ku bijyanye n’imibanire yabo n’ababyeyi yabo kuko ababyeyi benshi ntibashobora kumva uburyo umwana w’imyaka 10 ashobora kwitara nk’inkumi y’imyaka 20 cyangwa se agashaka gukora ibyo bakuru be batigeze bakora? Kuri ibyo hiyongeraho ibibazo abana bageze mu gihe cy’ubugimbi bahura nabyo namwe mutayobewe.

Bimwe mu biribwa bishobora gutera ibyo bibazo byo kwinjira mu bwangavu hakiri kare ku bakobwa harimo kurya imyama nyinshi kuko zongera umubare wa protein mu mubiri bityo bityo bigashobora gutuma udusabo twabo duhisha mbere kurusha abadafata proteins nyinshi mu mubiri wabo.

Ibyo biroroshye no kubyerekana hano mu Rwanda kuko biswi ko abakobwa bo mu migi bakura mbere ya bagenzi babo bo mu byaro. Kimwe mu bisobanuro byatangwa ni imirire itandukanye hagati y’abo bakobwa babiri kurusha kubisobanura ugendetse ku byo babona aho baba.

Umuntu ashobora gusoma ibi bintu akibwira ko wenda dushaka kuvuga ko guhera ubu atari byiza guha abana bacu ibyo umubiri wabo ukeneye byuzuye proteines? Ibyo sibyo nagato. Kuko imyama zifite byinshi umubiri ukeneye birimo fer, zinc ku buryo badashobora kuzireka gutyo. Ahubwo byaba byiza bagiye bazisimburanya n’ibindi bintu nabyo bikize muri proteines nk’imboga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment