Bang Media

Video z'Urwenya

IBIRIBWA BYANGIZA AMENYO

Ku rubuga rwa Yahoo.com, Nicolas Panassac, umuvuzi w’amenyo avuga ko usanga abantu benshi birengagiza isuku y’amenyo kandi ngo kugira ngo urebe isuku y’umubiri w’umuntu uhera mu kanwa, ibi rero abitangaho inama mbere na mbere yo koza amenyo no kwirinda ibiribwa bimwe na bimwe ; dore bimwe muri ibyo biribwa n’ibinyobwa avuga

SODA

Ikinyobwa gifite igipimo cya acide gikabije ku buryo guhora kinyobwa giteza ibibazo ku menyo.Ibara iryo ari ryo ryose, uburyohe ubwo aribwo bwose, ubwoko ubwo aribwo bwose ngo ipfa kuba ari soda .

IBINYOBWA BIFITE INGUFU

Ibi ni nk’ibinyobwa bitera imbaraga bikunda gufatwa n’abakinnyi, nabyo rero burya ngo bitera ibibazo ku menyo na cyane ko ngo biba bifite isukari nyinshi ndetse na acide ascorbique ya yindi abakinnyi bakenera biyongerera umwuka cyangwa imbaraga. Ubushakashatsi bwakozwe na Professeur Mark Wolff, bwasanze ngo gufata ibinyobwa nk’ibi mu gihe cy’imyaka cumi n’ine bitera iyangirika ry’amenyo nko kubora no guhongoka.

AMABOMBO ASHARIRA

Aya mabombo akorwa mu nganda ngo iyo uyashyize mu kanwa wumva ashariraa cyangwa aryana nk’urusenda .Aya mabombo rero ngo usanga akundwa n’abakuru n’ abana ; ariko n’ubwo akundwa ngo amabombo afite acide igera aho iryana ku rurimi nk’urusenda burya ngo n’amenyo kuyangiza ni uyu mwanya.

IMITOBE Y’IMBUTO ZIFITEMO ACIDE

Aha havugwa nk’umutobe w’indimu,wa pome, wa pampure mousse,n’uwa agirime. N’ubwo tutakwiyibagiza ko imitobe y’imbuto zinyuranye ari ingirakamaro ku mirire ku buryo itarekwa burundu, ariko nabwo umuntu akamenya uburyo bwo kuyifata atayifashe nk’uko ngo afata amazi ahubwo ngo akayifata acungana n’uko itamuboreza amenyo, kandi ngo ikiza burya ni ugukunda kunywa imitobe y’imbuto zifitemo calcium usanga iboneka ku masoko anyuranye.

AGIRIME

Niba umutobe wa agirime wangiza amenyo ubwo n’imbuto ubwazo zirayangiza. Icunga, indimu, n’izindi mbuto zifitemo acide iyo zifashwe ku buryo bukabije, zifashwe nk’amafunguro asanzwe ngo zangiza amenyo. Niyo mpamvu rero ngo kugira ngo umuntu yirinde ayo ma acide yonyine mu kanwa yagombye gufatanwa n’ibyo kurya bindi ndetse ngo bigashyiranwa mu kanwa.

VINEGRE

Usanga vinegere ngo ikoreshwa mu gutegura ibiribwa byinshi cyangwa ngo bamwe bakanayirenza ku mafunguro, aha rero ngo ni ukubyitondera cyane cyane ku bana kuko amenyo yabo aba atarakomera.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment