Bang Media

Video z'Urwenya

ABANA 10 BINJIJE AMAFRANGA MENSHI UMWAKA USHIZE

Nk’uko buri mwaka babikora, magazine People imaze gushyira ahagaragara abana cyangwa se ingimbi n’abangavu 10 ba mbere binjije amafaranga menshi umwaka wa 2010.

1. Ku mwanya wa mbere magazine People ihashyira Justin Bieber.
Justin%2BBieber
Justin Bieber w’umunyaCanada ayoboye urundi rubyiruko na miliyoni 53 z’amadolari y’Amanyamerika yinjije mu 2010, aya ngo akaba yarayakuye ahanini kuri Film ye yakunzwe cyane « Never say never », hamwe na Parfum ye yaguzwe cyane yitwa Somebody, ndetse ngo akaba ayaranazengurutse hirya no hino ku isi akina.

Justin Bieber Yavutse tariki ya 1 Werurwe mu 1994, bivuga ko ubu afite imyaka 17 gusa.2. Ku mwanya wa kabiri haza Miley Cyrus


Miley%2BCyrus
Uyu mwangavu wamenyekanye cyane akina Hannah Montana ngo akomeje kwinjiza amafranga atari make akorera muri Walt Desney, bakaba bamukoresha mu bicuruzwa byinshi bashyiraho amafoto ye, ndetse n’ikiganiro cyitwa Sitcom agitanga kinyura kuri chaines nyinshi cyane za televiziyo hirya no hino kw’isi.

Ikindi nanone ni uko yasohoye album y’indirimbo yitwa « can’t be tamed » nayo yaguzwe cyane, ngo aho yaba yaragurishije kopi zisaga miliyoni 2. Ikindi kandi nawe ngo yazengurutse muri Amerika ya ruguru.

Uyu mwana w’umukobwa, Miley Cyrus, ngo umwaka wa 2010 akaba yarabashije kwinjiza miliyoni 48 z’amadolari y’amanyamerika.

Miley Cyrus yavutse kuwa 23 Uguhsyingo mu 1992, bivuga ko ubu afite imyaka 19 yonyine.

3. Ku mwanya wa gatatu rero haza Taylor Lautner

Taylor%2BLautner

Uyu nawe ni ingimbi, akaba akina ama film. Ariko iyamuhaye amafaranga kurusha ayandi, ngo ni ubwo yakinaga muri film yitwa “Twilight”. N’ubwo amafaranga yabonye ntaho ahuriye n’aya bariya babiri ba mbere, ariko ngo nawe yabashije kwinjiza miliyoni 16 USD.

Taylor nawe yavutse kuwa 11 Gashyantare mu 1992, nawe afite imyaka 19 gusa.

4. Ku mwanya wa kane turahasanga Nick Jonas, we akaba yarinjije miliyoni 12,5 USD mu kuririmba (carrier solo)

5. Angus T. Jones na miliyoni 7,8USD, uyu akaba ari umwana ukina muri comédie “Mon Oncle Charlie”

6. Selena Gomez na miliyoni 5,5 USD

7. Abana ba Will Smith nibo baza ku mwanya wa karindwi n’uwa munani aribo Jaden Smith na miliyoni 5 USD, hamwe na

8. Williw Smith na miliyoni 4 USD

9. Dokota Fanning na miliyoni 4 USD, hamwe na mushiki we uza ku mwanya wa 10 mu bana binjije amafaranga menshi mu 2010 bashyizwe ahagaragara na magazine People,

10. Elle Fanning na miliyoni 1,5 USD.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment