Bang Media

Video z'Urwenya

Vitamine B na C mu ku mikorere y’ ubwonko, ikorwa ry’ amaraso no kukomeza amagufa n’ ibindi

Ubushize twababwiraga ku byerekeye vitamine A, noneho ubu tugiye kubagezaho ibya Vitamine B na C mu kubafasha gutanga icyo umubiri ukeneye mudashakisha.

Vitamine B

Vitamine B yo irimo amoko atandukanye, habamo iyo bita B1, B6, B3 na B12.

Mu mitekerereze ya muntu, iyi vitamine ikora cyane mu mikorere y’ ubwonko. Na none kandi iyi vitamine na yo ifasha urwungano ngogozi, igakora umurimo ukomeye mu ikorwa ry’ amaraso mu mubiri. Iyi vitamine rero ifite agaciro kanini mu mikorere y’ umubiri wa muntu.

Iyi vitamine isangwa mu biribwa bitandukanye, aha twavuga, ibirayi, umugati, imboga n’ ibinndi biribwa.

Vitamine C

Iyi vitamine yo ifasha umubiri kwakira ubutare(fer)buba mu biribwa dufata. Ubwo butare bufasha cyane mu gukomera kw’ amagufa. Iyi vitamine ifasha kandi umubiri mu kurinda imiyoboro y’ amaraso, ndetse mu gihe ufite igisebe iyi vitamine ikazafasha umubiri wawe kugikira.

Aho uzayisanga ni mu mbuto, ibirayi, amashu ndetse n’imboga rwatsi.

Aha hari icyo kwitondera mu gihe tuvuga imboga rwatsi, ntizigomba kurongwa cyane kuko waba uzikuraho intungamubiri. No mu gihe kandi utetse, gerageza kudateka igihe kirekire cyane ibiryo. Iyo bimaze ku muriro igihe kirekire bituma intungamubiri zishiramo, umuntu akaba yakwibwira ko ariye cyamara ari ukuzuza igifu gusa, nta ntunga mubiri zirimo.

Turangize twibukiranya ko nta kiribwa ku isi kihagije mu byo umubiri ukenera. Hinduranya mu mitegurire y’ ifunguro ufata. Niba kandi uhorera ibintu bimwe umenye ko umubiri wawe urimo kuwujyana mu bibazo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment