Bang Media

Video z'Urwenya

Umwembe ni ingirakamaro mu kwikingira indwara nyinshi zibabaza umubiri w’abantu.

Nkuko bitangazwa n’umuganga witwa Edouard Kazaire wo mu gihugu cya Uganda akaba ari inzobere mu mirire ngo urubuto rw’umwembe ni ingirakamaro mu kwikingira indwara nyinshi zibabaza umubiri w’abantu.


Muganga Edward Kazaire avuga ko mu mbuto z’imyembe habamo vitamine zikungahaye ku ntungamubiri z’ubwoko bwa Amino acids, C,E, beta carotene, calcium, iron, n'ubundi.

Akamaro k’imyembe ku maso

Ziriya vitamine zigaragara mu mbuto z’imyembe zikaba zifite akamaro kanini mu kwirinda indwara y’amaso. Impamvu umwembe ufasha mu mibereho myiza y’amaso ni ukubera ko izi mbuto zikungahaye kuri vitamine A kandi iyi ngiyi umuntu ufata imbuo irimo ikaba ituma abasha kubona neza akirinda kugira ubumuga bwo kutabona imburagihe.

Akamaro k’imyembe mu igogora

Imyembe ngo igira n’akamaro mu igogora kuko vitamini ziyibonekamo iyo umuntu yariye zijya mu nda zigacagagura neza amafunguro kubera aside y’ingirakamaro ifite. Ibi bituma umuntu agubwa neza mu nda ntagire constipation (impatwe).

Akamaro k’imyembe ku ruhu rw’umuntu

Imyembe igira akamaro kanini mu gutuma uruhu rw’umubiri w’umuntu ruba rwiza. Ibi bishoboka kubera ko mu myembe habamo ibituma utwobo tw’uruhu rw’umubiri w’umuntu dukinguka (dufunguka) umwuka ukinjira.

Akamaro k’imyembe mu kurwanya diyabete

Imbuto z’imyembe zigira akamaro mu kurwanya indwara ya diyabete iterwa n’ikibazo cy’isukari mu mubiri. Ngo iyo ufite ikibazo cy’isukari nyinshi mu mubiri ugafata amababi y’imyembe ukayateka warangiza ukanywa amazi avuyemo mu gitondo ngo bituma isukari igabanuka mu mubiri.

Hari byinshi byiz aku mwembe uretse n’ibi tunavuze, murirusange imbuto ni ingirakamaro kandi ni ingenzi mu mubiri w’umuntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment