Bang Media

Video z'Urwenya

Uburyo bwo kumenya ko ubana na kanseri y’ijisho

Kanseri y’ijisho ni kanseri igaragara mu gihe utunyangingo twa kanseri twiyongereye tukaba twinshi muruhu rw’ ijisho.

Iyi kanseri y’ijisho irimo amoko abiri ari yo le retinoblastoma na le melanoma. Le retinoblastoma ikaba ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, mu gihe le melanoma yibasira abantu bakuru, nk’uko tubikesha urubuga rwa internet mode de vie anticancer.com.

Dore bimwe mu bimenyetso biyiranga

Gutakaza imbaraga mu mirebere
Kugira utudomo twinshi mu jisho
Gukanura gake bidasanzwe
Kugira agahu k’umweru iruhande rw’imboni
Kureba buri gihe utumbiriye
Bimwe mu bitera iyi kanseri

Mu by’ukuri, igitera iyi kanseri kugeza ubu ntikiramenyekana ariko ku bantu bakuru, ngo iyi kanseri iterwa n’ubwiyongere bukabije bw’utunyangingo twa kanseri ari two bita métastases mu rurimi rw’igifaransa. Ikindi kivugwa ni uko iyi kanseri ishobora guterwa n’uko ari uruhererekane rwo mu muryango ari byo bita “Les facteurs génétiques” mu rurimi rw’igifaransa, ikaba ikunze kwibasira abana ari byo bita des rétinoblastomes mu rurimi rw’igifaransa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment