Bang Media

Urwego News

Video z'Urwenya

Imyororokere

Uburyo bwo Kuganiriza Uruhinja

Kuva umwana akivuka aba ashobora gusabana n’ababyeyi be mu buryo butandukanye nk’uko umuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi bw’abana Dr Peyrat yabitangarije pysychologie.com, akanatanga inama z’uburyo ushobora kuganira n’umwana wawe ukiri muto.

Dore rero inama 5 zizagufasha kuganira n’umwana wawe mu gihe ataramenya kwivugira icyo akeneye:


1. Gushakisha ahantu hamubereye


Ubushyuhe, umutuzo no guceceka ni ibintu bitatu bishobora gutuma umwana ahinduka. Ni ukuvuga ko bitewe n’aho umwana ari ashobora kwerekana ko ababaye cyangwa se yishimye. Urumuri, urusaku rw’abantu cyangwa se rw’imodoka mu muhanda, ibi byose bishobora gutuma hari impinduka iba ku mwana mu bijyanye n’ibimenyetso bye akoresha yerekana ibyo akeneye, ngo ni byiza rero ko umubyeyi amenya uburyo umwana akoresha mu kwerekana ibimubayeho bitewe n’ahantu ari.


2. Kumenya icyo akeneye


Akenshi umwana agaragaza ibyifuzo bye akoresheje kurira, aha ngo akenshi aba akeneye guhindurirwa ibyo yambaye, ashonje cyangwa se akeneye umuntu umuba hafi. Muri iki gihe ngo usanga umwana arira cyane bigatuma ababyeyi bamwe nk’ababa bananiwe babangamirwa n’aya marira, nyamara ngo ni ngombwa ko wumva ko hari impamvu itumye arira ndetse ukanabiha agaciro aho kumva ko ari ukukubangamira. Akenshi ngo usanga mu gihe umubyeyi aryamishije umwana akarira ngo ahita yumva ko akeneye gufatwa mu ntoki, nyamara ngo ibi ntaho bihuriye n’ukuri kuko ngo ushobora kuba wamuryamishije agaramye akumva arabangamiwe bigatuma arira, ngo ibyiza rero ni ukumuhindurira uburyo wamuryamishijemo. Ngo ni byiza rero kumva ko mu gihe cyose umwana arize aba afite icyo akeneye kandi nukimukorera atongera kurira kuko ni bwo buryo bwe bwo gusaba icyo ashaka.


3. Kumumenyera uburyo (positions) bumushimisha


Kugira ngo usabane neza n’umwana wawe ukiri muto, ngo ni ngombwa gutekereza neza, ukiga uburyo umwitwaraho ndetse n’uburyo bumubera bwiza. Ikindi kandi ngo nk’uko mu mezi atatu yambere yakumvaga, ngo ugomba gukurikirana ko umwana wawe agukurikiza amaso igihe umuvuye iruhande cyangwa hari ibyo urimo gukora hafi ye. Aha ngo muri iki gihe, kumuryamisha agaramye bizamufasha kwitegereza ibyo urimo ndetse no kumva ibindi birimo kubera hafi ye.


4. Kumufatira igihe


Umwana iyo akivuka ngo aba akeneye kwitabwaho akigishwa uburyo agomba kubaho mu buzima bushya aba yinjiyemo. Uko agenda akura rero ngo hari ubwo atagaragaza ibyo akeneye kuko ngo hari ubwo akurana guceceka ngo ku buryo umubyeyi ashobora kumwereka ko amwitayeho ariko we ntagire icyo agaragaza. Ngo ni byiza rero kumuha igihe gihagije.


5. Kumukorakora


Ubundi intego yo kugirana ubusabane n’umwana ni mu rwego rwo kumwereka ko yitaweho kandi nta cyamuhungabanya. Ibi rero ngo no mu buryo ureba umwana neza, utujwi ndetse n’utugambo umubwira, uburyo umukorakora byose biri mu bituma na we akugaragariza amarangamutima ye. Bityo ya majwi yumva yandi akabasha kuyatandukanya n’ay’ababyeyi be ku buryo yumva ijwi akamenya ngo ni irya papa we, yakumva impumuro akamenya ko ari mama we.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment