Bang Media

Video z'Urwenya

Sobanukirwa n’ingaruka z’imibonano (mpuzabitsina) ikorerwa mu kibuno

Ubu bwoko bw’imibonano (bushobora kwitwa mpuzabitsina kuko ihuza igitsina n’ikibuno) ngo bukorwa igitsina cy’umugabo cyinjizwa mu nnyo y’uwo barimo kuyigirana, yaba umugabo cyangwa umugore, bukunda gukorwa cyane n’ab’igitsina gabo bayigirana bahuje n’ubundi igitsina, bamwe bita aba-homosexuels. Ariko ngo mu migi myinshi n’abadahuje igitsina baragenda bakururwa n’ iyi mibobano itari imenyerewe na benshi.

Inkuru dukeshja urubuga rwa internet www.lifemojo.com, ngo benshi bafata iyi mibonano mpuzabitsina nk’uburyo bushya kandi bwiza, kubera ko mu nnyo ari igice cy’umubiri kigira ibyumviro (organe sensible) bitera ibyishimo kandi ikaba ifite ubugari butari bunini ngo nk’ubw’igitsina cy’umugore, ku buryo ibyo bishobora gutuma igitsina cy’umugabo cyakira uburyohe vuba kandi ngo bikananyura uwo barimo kubikorana.

Ingaruka ntizoroshye !

Nk’uko dukomeza tubikesha uru rubuga, ngo iyi mibonano ishobora kugira ibyiza byayo, ariko ingaruka na zo ni nyinshi igihe habayeho akamenyero ko kuyikora.

Nk’uko bigenda ku mibonano mpuzabitsina isanzwe idakingiye, hari ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’agakoko gatera SIDA, kanseri y’innyo, imitezi, mburugu, uburagaza, tirikomonase n’izindi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakunda gukora iyi mibonano bagira amahirwe make yo kuba umubiri wabo wahangana na microbes zinjirira mu nnyo. Iyi mibonano kandi ngo ni mibi cyane kuko ikorerwa muri kimwe mu bice bigira umwanda by’umubiri, kuko haboneka cyane udukoko twinshi dutera indwara (microbes), cyane cyane mu gice cy’innyo bita umwoyo (rectum).

Uretse kuba innyo ari igice gishobora n’ubundi kwandura indwara mu buryo bworoshye bitewe n’uburyo haba horoshye, n’ubundi ngo iyo igitsina cy’umugabo kirimo kwinjizwamo , ngo habaho kubabara igihe umuntu atarabimenyera. Gusa ngo ikoreshwa ry’amavuta yabugenewe rishobora kugabanya uburibwe igihe cy’iyi mibonano.

Izindi ngaruka ni nko guhorana udukomere mu nnyo, ugahoranamo uburyaryate budashira ukumva wahora uhashima, gucika kw’agace kitwa sphincter gatuma umuntu atituma uko bije kose, noneho umuntu akaba yatangira kuzajya yiyitumaho no mu nzira.

Ni byiza rero guha agaciro ubuzima hirindwa ingaruka z’iyi mibonano mpuzabitsina kurusha guha agaciro iki gikorwa kitari na cyiza muri rusange, nk’uko byemezwa na benshi bakinenga.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment