Bang Media

Video z'Urwenya

Sobanukirwa iby'agahumuro gatuma habaho ugukururana kw'ibitsina

Mu byo umubiri w'umuntu wibitsemo harimo agahumuro bita « phéromones ». Aka gahumuro gasohoka mu mubiri w’umuntu yaba umugabo cyangwa umugore, bityo kagatanga ubutumwa n’akandi gahumuro kagenzi kako na ko gaturutse ku rundi ruhande. Ako gahumuro gasohokera mu twenge duto tuba ku mubiri, ariko ubundi gakomoka mu myanya ndangabitsina yaba ku bagabo cyangwa ku bagore kagakorwa n’amatembabuzi bita sudoripares (glandes sudoripares).Ku bagabo rero, bagira ako gahumuro gakurura igitsina gore kitwa « androsténol », ariko bakagira akandi gahumuro gashobora gutuma abagore batabegera kitwa « androstérone ». Aka gahumuro tuvuze bwa nyuma ngo kaba gafite aho gahuriye n’isuku nke ikaba ari na yo mpamvu abagore bikundira abagabo cyangwa abasore biyitaho ku bijyanye n’isuku.

Ku bagore rero hari pheromenes, ka gahumuro, kitwa « copulines ». Aka kava mu myanya myibarukiro y’umugore. Iyo kageze ku bagabo, karabakurura cyane, maze umugabo yakwitegereza umugore, akabona ari ikiremwa kidasanzwe kandi yumva ashaka cyane. Hagatangira imirimo yo kumva yamwegera. Maze hagatangira kubaho gukwegana. Aka gahumuro ku bagore ngo kaba k gira imbaraga zidasanzwe iyo umugore ari mu gihe cya Ovulation, mu gihe cy’uburumbuke. Ni ukuvuga iyo abagabo bahuye n’ako gahumuro ka « copulines », « testostérones » (Horumone zituma umugabo yumva ashaka umugore) zihita ziyongera bikabije kandi mu gihe gito.

Turebe gato mu buzima busanzwe :

Ubundi iyo umuntu yakabije ku isuku, nyinshi cyangwa nke, byanze bikunze hari icyo bihindura ku bamureba cyangwa bari kumwe na we. Urugero ni nk’umuntu wimakiye cyane (Maquillage), umuntu witeye imibavu ihumura cyane, umuntu ufite umwanda udaheruka koga akagira impumuro mbi, umusinzi winyariye…aba bose bafite uburyo bakirwa n’abo bari kumwe cyangwa n’ababareba. Hari igitangaje rero. Inganda zimwe na zimwe zikora imibavu, ngo zaba zisigaye zishyiramo aka gahumuro ka za “pheromones”, gusa ngo ntabwo umubiri w’umuntu wakira neza izi “pheromones” z’inkorano nkuko wakira iz’umwimerere.

Si aka gahumuro konyine gashobora gukurura cyangwa kwirukana umugabo cyangwa umugore:

Abagabo cyangwa abagore bamwe na bamwe, bashobora kumva bashatse umugabo cyangwa umugore kubera impamvu zitandukanye. Nk’ubu hari abakunda impumuro y’amasohoro, hari n’abayanga urunuka. Hari abagabo bakunda impumuro y’igitsina gore, hari n’abumva bakina na cyo ariko ntubakoze ibyo guhumurirwa na cyo cyangwa kugikoraho.

Hari n’abandi rero usanga bakururwa n’impumuro y’umubiri w’umugore cyangwa y’umugabo cyangwa ugasanga ahubwo impumuro y’umugabo runaka cyangwa y’umugore runaka iramubangamira bikomeye. Impamvu ni nyinshi.

Burya muzitondere impumuro muzaba mufite mu gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere

Umugabo cyangwa umugore, ashobora kuba yarakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere n’umugore cyangwa n’umugabo ufite isuku nkeya. Ibi rero bisigara mu bwonko bwe, maze ka gahumuro gakurura umugabo kakaburizwamo, cyangwa ku bagabo agahumuro kirukana abagore kakazamuka cyane. Umuntu mugiranye imibonano mpuzabistina bwa mbere rero, agusigira ikintu kiza cyangwa kibi mu buzima bw’imibonano bwose busigaye.

Umugabo cyangwa umugore ashobora kubikura mu bwana

« Ntukoreho, have, jya gukaraba intoki !», uwo ari nk’umubyeyi abwira umwana. Ubwo kandi akaba abimubiwra kuko akoze ku gapipi ke cyangwa ku kanyoni (igitsina gore cyangwa igitsina gabo ku bana). Ibi na byo ngo bishobora gutuma umwana akura yumva ko gukora ku gitsina ari Sakirirego. Ibi bikazamuviramo kuba namara gukura, aba ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ariko ntumubwire ibyo gukoraho cyangwa impumuro y’igitsina.

Hakaba rero n’abakura mu mitwe yabo hidevelopa ibindi (Développer). Ugasanga ntibashaka gukora imibonano mpuzabitsina hahuzwa ibitsina nyirizina, ahubwo bagashaka gukora imibonano hahuzwa ibitsina n’indi myanya nko mu Kibuno, mu kanwa n’ahandi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment