Bang Media

Video z'Urwenya

Ni iki gitera imbwa mu mubiri (crampes)?

Benshi bibaza icyaba gitera imbwa. Izo mbwa ariko si imbwa nyarubwana twese tuzi, ahubwo ni ikibazo cy'imitsi, aho habaho gukururana kw'imitsi ndetse bikanatera ububabare. Iki kibazo kikaba gikunda kwibasira abakora imyitozo ngororangingo, cyane cyane abakinnyi b'umupira w'amaguru. Ariko se icyo kibazo cyaba giterwa ni iki mu by'ukuri?

Nk'uko tubikesha urubuga www.fiteo.fr, imbwa ngo zishobora kuza igihe icyo ari cyo cyose nka nijoro umuntu yaryamiye uruhande rumwe bigatuma imitsi iguma mu buryo bumwe, ariko bigakunda kuba cyane cyane ku muntu ukora siporo nko gukina umupira w'amaguru, koga mu kiyaga , mu nzuzi cyangwa mu nyanja n'indi myitozo ngororamubiri itandukanye.

Ngo imbwa zaba ziterwa rero n'ibura ry'imyunyu ngugu nka sodium,magnesium na potassium bigira akamaro mu ikora neza ry'imitsi. Bishobora kandi guterwa na acide nyinshi ikomoka ku mata (acide lactique), gukoresha ingufu nyinshi mu myitozo ndetse no kugumisha imitsi mu buryo butari bwiza nko kuryamira akaboko cyangwa gusutama igihe kirekire.

Mu kurwanya imbwa rero, ugomba kurambura igice cyafashwe na zo, urambura imitsi buhoro buhoro, ugahumeka usohora umwuka n'ingufu. Nyuma ugakora massage (nko kwikanda) mu rwego rwo kugabanya uburibwe ku gice cyari cyafashwe na zo, cyane ko hasigara haryana. Ubundi wakora ni uko aho hantu wahambika ikintu gikonje nka barafu.

Ku gice cy'ikirenge, ni byiza kugenda utembera amano ashinze kandi ku butaka bukonje cyangwa kuri sima. Ku bakora siporo, ni ngombwa kwishyushya mbere yo gutangira imikino ngororamubiri, ugafata n'indyo yuzuye ndetse no kunywa amazi igihe cyose mbere na nyuma y'imyitozo ngororamubiri. Ibi byose bikurikijwe, hehe n'imbwa ku bakunda imikino ngororamubiri.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment