Bang Media

Video z'Urwenya

Menya bimwe mu byerekeranye n’indwara y’ubuhwima (Asthme)

Ubuhwima( asthme) ni indwara ihitana abantu benshi ku isi. Ifata imyanya y’ubuhumekero maze uyirwaye agahumeka biruhanije.

Iyi ndwara si iya vuba kuko ivugwa hashize igihe kitari gito.

Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko hari ubwoko butatu bw’ubuhwima (asthma) bagendeye ku buryo bw’udushuti duto tuza mu nzira y’ubuhumekero.

Ibimenyetso

Bimwe mu bimenyetso rusange by’iyi ndwara ni uguhumeka bigoranye (dyspnée), kuribwa mu gatuza, guhumeka nabi avuza urusaku nk’urw’ifirimbi. Urwaye iyi ndwara kandi agira inkorora ihoraho ikunda kugaragara mu gihe cya nijoro. Guhumeka nabi na byo bikunda kugaragara cyane iyo uyirwaye yakoze imirimo ivunanye. Iyi ndwara ihindagurikana n’ikirere. Mu gihe cy’izuba, abarwayi basa n’abatuje; ibi bigatandukana n’igihe cy’imvura. Iyi ndwara ntiyandura.

Iyi ndawara ifata abantu bose; abana n’ abantu bakuze.

Iyi ndwara yiyongera cyane mu bihugu bikize byihagije ku nganda. Yibasira na none abantu bakuze bafite guhera mu myaka mirongo ine (40) ku buryo usanga abantu batuye munsi y’ubutayu bwa sahara ku mugabane wa Afurika, umubare ukiri muto ugereranije no mu bihugu byateye imbere mu nganda.

Bimwe mu bihugu bigaragarmo umubare munini w’abarwaye iyi ndwara birimo Suede, Finlande, Albanie,Uburusiya. Mu Bwongereza, iyi ndwara iza ku mwanya wa kabiri mu guhitana abantu benshi.

Iyi ndwara ubusanzwe ivugwaho ko idakira burundu . Gusa uwo yabayeho akarande yifashisha imiti imugabaniriza uburibwe yitwa Ventoline (abandi bifashisha corticoides).

Ubu hari ubundi buryo bwo gukoresha ibihumyo (champignon), gusa birakomeye kumenya ingano yo gukiza iyi ndwara, ari na yo mpamvu uyirwaye yakagomye kwitabira kujya kwa Muganga.

Umurwayi ategekwa indyo agomba gukoresha igihe cyose. Asabwa kureka ibiryo bitekeshejwe amavu, asabwa kureka kunywa itabi, kwirinda guhura n’umukungugu, imyotsi no kwirinda gukora imirimo ivunanye.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment