Bang Media

Video z'Urwenya

Kuki gukorakoranaho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari ngombwa?

Ugukorakoranaho(Caresses) bifite akamaro kanini. Byongera ibyishimo ku mubiri w’umugabo n’umugore, bikongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ubwabyo bishobora gutuma umugore agira ububobere nta kindi gikorwa cyabayeho.

Bimaze kugaragara ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa muntu. Muri iki gihe rero ikorwa bitandukanye n’uburyo bwahozeho mu bihe byashize, aho umwe mu bashakanye bitewe n’ubushake bwinshi yatunguraga mugenzi we agahita amukoresha imibonano mpuzabitsina nta yindi nteguza.

Gusa ngo n’ubwo abantu babyaye hungu na kobwa, ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko kudategurana bigira ingaruka mbi ku mubiri, ku bwonko ndetse no mu mibanire y’abashakanye, ariko cyane cyane ku bagore.

Ibyiza by’iki gikorwa byasobanurwa mu nzego eshatu:

1. Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Muri iki gihe cy’imibonano mpuzabitsina ugukorakoranaho cyangwa karese (caresses) nk’uko benshi bakunze kubyita, bifite akamaro kanini cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Icya mbere ni uko byongera ibyishimo ku mubiri w’umugabo ndetse n’uw’umugore mu gihe hari kuba kwiyongera k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Icya kabiri ni uko karese ubwazo zituma umugore agera ku rugero nyarwo rw’umunezero mu gihe iyo imibonano ibaye ihutiweho usanga umugabo arangiza imibonano mpuzabitsina umugore ari bwo we yumva akiyitangira.

Iki gikorwa cyo gukorakoranaho si ku bagore gusa gifite umumaro munini ahubwo no ku bagabo ngo ni ingenzi. Mu busanzwe abagabo usanga baba bakeneye kumva ibyishimo umwanya muremure mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ngo ntibikunze kubakundira kuko usanga bitewe n’ubushake bwinshi bahita batangira igikorwa nyamukuru bigatuma banagisoza vuba nta byishimo birambye bagize ; bivuga ko hari inzego baba basimbutse. Abagore rero bakunda abagabo babo barabakorakora cyane kugira ngo babahe umunezero mwinshi nk’uwo na bo babona.

Ese kuki hagira umwe mu bakora imibonano mpuzabitsina usimbuka inzego zimwe na zimwe agahita agera mu ijuru rya karindwi (le septième ciel), kandi mu by’ukuri bakagombye kugenda bazamuka urwego ku rundi.

Mu bikorwa, abashakashatsi bagaragaje ko iminwa n’intoki ari byo byiza mu gihe umugore n’umugabo bari ku rugero rumwe rw’ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Akenshi icyo bombi bakora ni ugusomana akanya kanini ku munwa no ku mabere (umugabo n’umugore). Gukorakora rugongo n’udusabo tw’umugabo ntibabyibagirwa. Ikindi ni uko kubwirana utugambo twiza tw’urukundo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biri mu bizamura ubushake n’ibyishimo (effet d'ascenseur).

Bitewe n’impamvu zitandukanye umugabo ashobora kurangiza vuba. Iki kibazo abagore baracyihanganira kuko kuri bo ngo umugabo umukorakoye neza ari we afata nk’uwamuhaye ibyishimo nyabyo. Ngo abagore bafata karese nk’aho ari rwo rukundo ndetse n’icyubahiro cy’umubiri wabo .

2.Nyuma y’imibonano mpuzabitsina

Nyuma y’imibonano mpuzabitsina usanga abayikoze bakomeza gukorakoranaho umwe ashimira undi igikorwa kirangiye. Gusa ikibazo gikunze kubaho ni uko nyuma y’imibonano mpuzabitsina usanga abayikoranye bombi batayisoza bishimye ku rugero buri wese aba yifuza.kandi koko ntibyoroshye.

Mu bikorwa: Nta kindi hano cyakorwa uretse kumenya ko umugore atishimira imibonano mpuzabitsina ihutiweho (une stimulation trop directe est vraiment désagréable chez les femmes). Naho abagabo bo bishimira cyane amagambo meza no kubashima haba ku mubiri wabo ndetse no ku gikorwa cyabo.

3. Gukorakorana bitanga ubushake bikongera n’umunezero

Ni gute umuntu yabaho nta karese? Uhereye mu ivuka, igihe umuntu aba akiri muto usanga akeneye karese z’umubyeyi we kugira ngo bumvikane (pour communiquer) ndetse kugira ngo yumve atekanye.

Ku bakundana rero usanga iki gikorwa cyo gukorakoranaho ari ingenzi kuko buri wese atanga kandi akanakira ibyishimo bikwiriye.
Mu gihe umwe azi umubiri w’undi neza bituma abasha kumuha ibyishimo by’ingenzi. Ni ngombwa rero ko abakundana babwirana ibice by’umubiri wabo byumva cyane kurusha ibindi. Ku bantu bize ibya siyansi (science) bo bavuga ko karese zituma umubiri wibyaramo ibintu karemano bifite umumaro wo kugabanya uburibwe no kumva umuntu amerewe neza cyane (les endorphines) ndetse n’ibindi bituma umutima utera ku rugero rwiza (l'ocytocine).

Mu yandi magambo, gukorakoranaho cyangwa se karese bitanga ibyishimo byinshi. Byaba ikibazo rero hagize ubyibuza!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment