Bang Media

Video z'Urwenya

Kugabanya ibiryo bikungahaye ku mavuta ni ukwirinda ibyago byo kurwara umutima

Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet «en.wikipedia.org/wiki/Health_care» n'urubuga rwa Minisiteri y’Ubuzima, bigaragaza uburyo indwara y’umutima igenda ikwirakwira ku isi bitewe n’imirire igiye itandukanye abantu bagenda bafata.

Indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso zihitana abantu babarirwa muri miliyoni 17 n’ibihumbi 500 buri mwaka ku isi nzima.

Mu Rwanda by’umwihariko, nta bushakashashatsi burabikorwaho. Ariko Dr Joseph Mucumbitsi, Umuyobozi w’Umuryango w’Umutima mu Rwanda avuga ko ubushakashatsi bwakozwe mu bitaro bya Rwinkwavu bwerekanye ko 20% by’abarwayi bajya kuhivuza, indwara zabo ziba zifitanye isano n’umutima.

Agira ati “Ari uku bimeze mu gihugu hose byaba biteye inkeke.” Ni na yo mpamvu asaba abashingamategeko b’u Rwanda gukora amategeko akumira imyitwarire yongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Mu biza ku isonga mu gutera indwara z’umutima harimo imirire, itabi, umubyibuho ukabije, no kudakora imyitozo ngorarangingo.

Muri iri nkuru, nubwo nigeze kubibaganiriraho reka nongere mbasabe kugabanya ibiryo bikungahaye ku binure cg mvuge ku mavuta da. Cyane mwe mukunda kurya ibiribwa bituruka ku nyamaswa ni mwe mwiyongerera ibyo byago.

Mu kiganiro, Dr Mucumbitsi yeretse abashingamategeko amafoto agaragaraho ibiribwa nk’ibi. Hariho za Hamburger, boulettes, za mayonnaises. Yaberetse kandi ifoto y’umunyamerika wibanira n’uburiri kubera umubyibuho ndengarugero, ibicece bitendera, amabere ye asa yarabaye maremare kandi yari umugabo. Uriya muntu ntiyari akibasha kwiyegura kuko ibiro byarenze ubushobozi bwe.

Abanyarwanda bakaba bakangurirwa kwirinda indyo zishobora gutera ibibazo umubiri wabo kuko izo ndwara zikunda kugora mu kuzivura, rimwe na rimwe n’abafite ubushobozi bakagomba kujya kuzivuriza mu bihugu byo hanze.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment