Bang Media

Urwego News

Video z'Urwenya

Imyororokere

Ku mezi 18 yonkaga inka

Thao Sophat, umwana w’umuhungu wo muri Cambodge yaravutse maze agera igihe cy’ikigero atangiye guhabwa icyo kunywa gifasha ibere rya mama we, nuko ageze ku gihe cy’amezi 18 ava ku ibere rya mama we kubera kutamubona; aho yatangiraga kujya yigira munsi y’inka yabo akayonka n’umunwa, we ubwe nta wundi muntu umufashije.

Urubuga rwa internet: 7s7.be dukesha iyi nkuru rwanditse ko ibi uyu mwana yabikoze igihe yari asigaye aba kwa sekuru, aho ababyeyi be bari baramusize mu gihe bari baragiye mu gihugu cya Thaïlande gushaka akazi kugira ngo bongere bubake inzu kuko iyo bari basanganywe yari imaze gusenywa n’umuyaga wari uherutse kwibasira agace bari batuyemo.

Nyuma y’ibi bibazo byo kutabana n’ababyeyi be by’umwihariko nyina wagombaga kuba amwonsa, Thao amaze kugira amezi 18 yize umutwe wo kuzajya yigira munsi y’inka yabo akayonka kugira ngo anywe amata mu mwanya w’amashereka yagombye kuba ahabwa na nyina.

Uyu mwana w’umuhungu yatangiye konka inka nyuma y’uburwayi yari amaze guhura na bwo nyina akimara kumusiga; ibi kandi ngo yanabyize nyuma yo kubona akana k’iyo nka Inyana) kajya munsi ya nyina kakonka kuko ngo buri gihe iyo yakabonaga umwana yarariraga cyane agaceceka ari uko ako kanyana kavuye munsi ya nyina. Nyuma y’igihe gito noneho agacunga kavuye kuri nyina maze na we agahita ayijya munsi akonka kandi ngo iyo sekuru yanageragezaga kumukura ku ibere ry’iyo nka yariraga ubudaceceka agaceceka ari uko bamuretse akonka.

Kubera iyi myitwarire ya Thao, abaturanyi bamubonaga bamwibazagaho ndetse bakanasaba sekuru kuzayimubuza bamusobanurira ko ngo ishobora kuzamugiraho ingaruka mu mikurire ye, aho ngo yashoboraga gukura agira ubwenge nk’ubw’inka .Sekuru we ariko akavuga ko abona Thao nta cyo abaye kuko ngo afite ubuzima bwiza, ntarwaye, arakomeye, nta n’ubwo yari yahura n’uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment