Bang Media

Video z'Urwenya

Kanseri y’inkondo y’umura ishobora guhitana uyirwaye

Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe mu ndwara zikomeye zizahaza kandi zigahitana abagore batari bake ku isi. Iyi kanseri ifata ibice bitandukanye by’ umubiri, by’umwihariko ku bagore ikaba ikunze kwibasira inkondo y’ umura, ari byo bita kanseri y’ inkondo y’ umura.

Kanseri y’inkondo y’umura igaragara ku isi yose kuko ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rwa za kanseri kandi ikaba ingana na 80% bya za kanseri zose mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Iyi kanseri ihitana abagore bagera kuri 275.000 buri mwaka. Iyo ndwara igaragara kandi ikazahaza cyane abagore bageze mu kigero kiri hagati y’imyaka 48 na 55. Iyi ndwara kandi ishobora no gufata abatarageza kuri iyi myaka baramutse bahuye na virusi iyitera.
Bitewe n’uko iyi kanseri ikomeje kugenda ifata intera, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukingira kanseri y’Inkondo y’umura mu rwego rwo kuyihashya. Ibi bikaba byaratangiye hakingirwa abana b’abakobwa bafite hagati y’imyaka 12 na 15.


Ibitera kanseri y’inkondo y’umura:

- Gukora imibonano hakiri kare (mbere y’imyaka 18), kubera ko imyanya ndangabitsina - Gukora imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi n’abantu benshi batandukanye
- Gutwita hakiri kare kandi kenshi
- Gukora akazi k’Uburaya
- Kwandura agakoko kitwa Human Papilloma Virus y’ubwoko bwa 2,k akaba ari na ko gatera iyi kanseri.

Ni gute Kanseri y’inkondo y’umura yandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi abagabo batayirwara?

Iyi virus ya Human Papilloma Virus y’ubwoko bwa 2, ubusanzwe itera indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina (MST: Maladie Sexuellement Transmissibles) ku bantu bose, baba abagabo cyangwa abagore. Bikaba rero bishoboka ko umugabo yakura iyo virus ku mugore bakoranye imibonano mpuzabitsina akayishyira undi mugore igihe uwo mugabo yongeya gukora imibonano mpuzabitsina n’ undi mugore. Aha ariko umugabo we ntashobora kurwara iyi kanseri kuko atagira inkondo y’umura.

Ibimenyetso biyiranga:

- Kuva amaraso mu gitsina, kubabara cyane mu nda, kubabara mu gihe umugore arimo gukora imibonano mpuzabitsinda ndetse no kugira ururenda.
- Hemezwa ko umugore arwaye kanseri y’ inkondo y’umura nyuma yo gukorerwa ibizamini na muganga w’ inzobere mu kuvura kanseri.


Uko yirindwa:

- Kwirinda ikintu cyose gishobora kugutera iyo kanseri cyane cyane kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare (munsi y’imyaka 18) kandi ukirinda kuyikorana n’abagabo benshi kandi batandukanye.

- Gufata urukingo, by’umwihariko muri iki gihe mu Rwanda hakingirwa abana b’abakobwa bakiri bato. Urwo rukingo rurinda abana b’abakobwa kwandura virus ya Human papilloma virus, twabonye ko ari yo itera kanseri y’inkondo y’umura.

Igikwiriye kumvikana neza ni uko urwo rukingo rudakingira SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi kandi ntirubuza gutwita cyangwa se kubyara, nk’uko hari bamwe bashobora kubitekereza.

- Abagore bose bafite hagati y’imyaka 35 na 45 bashobora kujya kwa muganga kwipimisha iyo ndwara kugira ngo nibasanga bafite ibimenyetso bahite batangira kuvurwa hakiri kare, kuko iyo ivuwe hakiri kare ishobora gukira.

Uko ivurwa:

- Iyo kanseri itarafata ahantu hanini, kwa muganga bakoresha uburyo bwo kubaga bagakuraho ahafashwe(agace karwaye). Kimwe n’ izindi ndwara, iyi kanseri na yo iyo yatinze kuvurwa ikageza ubwo ifata ahantu hanini, biba ngombwa ko babaga bagakuramo nyababyeyi yose.

- Ubundi buryo bukoreshwa ni ubwitwa radiotherapie ndetse na chimiotherapie.

Ni byiza rero kwirinda ndetse no kujya kwa muganga hakiri kare kuko iyo itinze kuvurwa ishobora guhitana uyirwaye.

Tubibutse ko urukingo rwitwa Gardasil rwatangiye gutangwa mu Rwanda ku bana b’abakobwa bose bafite hagati y’imyaka 12 na 15 ku buntu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment