Bang Media

Video z'Urwenya

Ingaruka zo kureba filimi z' abakora imibonano mpuzabitsina

Kubera akamenyero ko kuzireba kenshi hariho abashakanye cyangwa se abakora imibonano mpuzabitsina bagomba kwishakashakamo ubushake n'ibyishimo by' imibonano ari uko bari kureba izo filimi. umubiri waba utagikora uko byagakwiye.Abagabo cyane bakaba ari bo bashobora gukenera izo filimi kurusha abagore.


Filimi z' abakora imibonano mpuzabitsina zerekana amashusho atari yo kuburyo nyakuri rimwe igikorwa gishobora kumara umwanya muremure ukaba wagira ngo no mu mibonano isanzwe byakunda. Bamwe babasha kubibona ko ari ukubeshya, ariko nk' urubyiruko ruba rutaramenyereye iby'imibonano ntibabimenya. Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ikorwa hagaragara urukundo no kwita kuri mugenzi wawe ariko muri popronogarafi, nta rukundo ruba rugaragaramo.

Ingaruka

* Kutigenga mu gukora imibonano: ugasanga hari abatashobora kugira icyo bakora batifashije kureba izo filimi.
* Imibonano mpuzabitsina ita agaciro, bikaba noneho nk' imikino,
* Kuzireba cyane bitera bamwe kwiburamo ikizere ko ataryoshya neza agereranyije n'ingano y'igitsina cy' abakina z' abakora imibonano mpuzabitsina, ingufu bakoresha bikaba byabatera kumva ko bo ari nta kigenda akaba hanavuka no guhindura uwo mukorana imibonano.
* Bamwe iyo bari gukora imibonano bashaka kwigira nka abakinnyi babonye nyamara ibyo babonye byarakabyaga.

Ku rubyiruko

Kabone nubwo batabigaragaza ariko burya ngo 50% by' urubyiruko baba bararebye izo filimi.

* Kuzireba bikuza kuri bamwe kumva ko nabo bigomba kuzagenda uko yabibonye agatangira kumva ko imibonano ari uko iba iteye kandi Atari byo.

* Bagize ibyago byo kutabona ubigisha ku by’imibonano mpuzabitsina ahandi bamwe bazatandukana n' abagore babo kuko batabemereye kubiha nk' uko babyifuza babonye mu bikabyo by' izo filimi bigatuma batabasha kugera ku byishimo dore ko burya imibonano ngo ari mu mutwe.

Ni ngomwa rero ko humvikana neza ko filimi, ibiyikorerwamo biba atari ukuri nk' uko wowe uba ubibona. Itonde utazabigwamo ukazabura umunezero hamwe n' umukunzi wawe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment