Bang Media

Video z'Urwenya

Impeta yambikwa mu gitsina cy’umugore ntabe yakwandura cyangwa ngo yanduze SIDA

Mu gihe ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’umuti Microbicide mu kurwanya agakoko gatera Sida bugeze ku kiciro cya 3, Projet Ubuzima ikorera ubushakashatsi kw’ ikoreshwa ry’uyu muti iravuga ko nyuma y’igeragezwa mu gukoresha microbicide y’amavuta ku bantu batandukanye mu kiciro gishize, hari impeta ikoze muri uyu muti izafasha igitsina gore nka bumwe mu buryo bwo kwirinda agakoko gatera Sida.

Iyi mpeta igizwe n’umuti ukoreshwa nka bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwirinda ubwandu bwa Sida mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ku kiciro cya gatatu cy’ubu bushakashatsi, hateganyijwe ko buzakorerwa ku bagore 3000 bari hagati y’imyaka 18-40 batabana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida baturuka mu bihugu bitandukanye byatoranijwe ari byo Malawi, Africa y’epfo Zimbabwe ndetse n’u Rwanda. Hagati y’abagore 400 na 600 bazaba ari abanyarwandakazi.

Muri ubu bushakashatsi kandi Projet ubuzima yashyizeho itsinda ry’abakangurambaga bakangurira abanyarwandakazi kwitabira ubu bushakashatsi. Umwe mu ri bo Grace Mukankuranga avuga ko ubu bushakashatsi bwitabirwa n’abantu benshi kandi ko nyuma yo gusobanukirwa n’ubu bushakashatsi babwitabira ku bushake bwabo.

Ku ruhande rwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida CNLS, ivuga ko mu gihe uyu muti uzaba ubashije gukoreshwa, ngo abagore n’abakobwa bazabasha kwirinda agakoko gatera sida, hatabayeho kujya impaka n’abo bakorana imibonano mpuzabitsina dore ko ubwumvikane ku byerekeye imibonano mpuza bitsina bukiri hasi mu muryango nyarwanda. Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi mukuru wa CNLS Dr Anita Asiimwe.

Tubabwire ko ku kiciro cya 3 cy’ubu bushakashatsi, uyu muti wa microbicide uzakoreshwa uri mu ishusho y’impeta ishyirwa mu gitsina cy’umugore mu gihe cyimibonano mpuzabitsina.

Aba bagore bazakorerwaho igeragezwa bakaba bazambikwa iyi mpeta nyuma bagakorana imibonanompuzabitsina n’abagabo babana n’agakoko gatera sida mu gihe kiri hagati y’amezi 15 na 33 abakora ubushakashatsi bakazareba icyo byatanze. Ni ukuvuga ko nyuma yo gukoresha microbicide y’impeta bareba ko ba bagore banduye cyangwa batanduye agakoko gatera sida.
Ubu bushakashatsi bukazatangira mu kwezi kwa 6,ibizavamo bikazashyirwa ahagara nyuma y’imyaka 3.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment